Kiyovu na AS Kigali zanyagiriwe mu Ntara, Rayon Sports yatsinze Muhazi ishyira igitutu kuri APR FC (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibitego bibiri ku busa bya Rayon Sports imbere ya Muhazi United byayifashije gufata umwanya wa kabiri ku rutonde rwa shampiyona aho irushwa na APR FC inota rimwe.
Wari umukino usoza indi y'umunsi wa 13 aho Rayon Sports kuwutsinda yari gufata umwanya wa kabiri igasigara irushanwa inota rimwe na APR FC iyoboye urutonde rwa shampiyona.

Umutoza Mohammed Wade utari ufite Aruna Moussa Madjaliwa kubera imvune yari yahisemo kwicaza Mitima Isaac akinisha Ngendahimana Eric akinana na Rwatubyaye Abdul mu mutima w'ubwugarizi.

Rayon Sports yabonye amahirwe ya mbere ku munota wa 5 ubwo Ojera yageragezaga guterera mu rubuga rw'amahina ariko umunyezamu akawufata.

Ku munota wa 14, Serumogo Ali yagerageje ishoti rikomeye yateye asa n'uhindura imbere y'izamu ariko ugana mu izamu maze umunyezamu Iniace Nzama Ebini awukuramo.

Bugingo Hakim ku munota wa 28, yagerageje ishoti rikomeye ariko umupira unyura hanze y'izamu.

Nyuma yo gukinana neza na Youssef Rharb, Luvumbu yagerageje ishoti rikomeye ku munota wa 29 ariko rinyura hanze gato y'izamu.

Muhire Kevin yaje gutsindira Rayon Sports igitego cya mbere ku munota wa 34 kuri kufura ku ikosa ryari rikorewe Joackiam Ojera. Igice cya mbere cyarangiye ari 1-0.

Iminota ya mbere y'igice cya kabiri nta mahirwe afatika yabonetse ku mpande zombi.

Ku munota wa 68, Tuyisenge Arsene yasimbuye Youssef Rharb.

Izi mpinduka zagiriye akamaro Rayon Sports kuko ku munota wa 72, Tuyisenge Arsene yahinduye umupira mwiza maze Esenu atsindira Rayon Sports igitego cya kabiri.

Nyuma y'iminota 2, Luvumbu yagerageje ishoti yatereye inyuma y'urubuga rw'amahina ariko unyura hanze gato y'izamu. Umukino warangiye ari 2-0.

Indi mikino y'umunsi wa 13 yabaye uyu munsi, Mukura VS yatsinze Kiyovu Sports 4-1, Etincelles FC itsinda AS Kigali 4-2.

Iyabaye ejo hashize, APR FC yanganyije na Gasogi United 0-0, Police FC yatsinzwe na Bugesera FC 4-2, Gorilla FC itsindwa na Sunrise FC 2-0, Marines FC yatsinze Etoile del'Est 3-2 ni mu gihe Amagaju yatsinzwe na Musanze FC 2-0.

APR FC yasoje umunsi wa 13 iyoboye urutonde rwa shampiyona n'amanota 27, Rayon Sports ya kabiri ifite 26 inganya na Musanze FC ya gatatu, Police FC ifite 25.

Musa Esenu yatanze akazi
Youssef Rharb agenzura umupira
Ojera hagati y'abakinnyi ba Muhazi United
Bishimira igitego cya Muhire Kevin
Bishimira igitego cya Musa Esenu



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/kiyovu-na-as-kigali-zanyagiriwe-mu-ntara-rayon-sports-yatsinze-muhazi-ishyira-igitutu-kuri-apr-fc-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)