Nyuma y'uko Mugunga Yves asubije Kiyovu Sports ko impamvu amaze igihe atitabira imyitozo ari uko yari arwaye, akongeraho ko yifuza gusesa amasezerano n'iyi kipe, yamusubije ko ahagaritswe mu bikorwa byose by'ikipe ya Kiyovu Sports.
Tariki ya 12 Ukuboza Kiyovu Sports yari yandikiye Mugunga Yves imusaba ibisobanuro by'aho amaze igihe kuko atitabiraga imyitozo y'ikipe.
Ejo hashize ku wa 19 Ukuboza 2023, Mugunga Yves yasubije iyi kipe ko yari amaze igihe arwaye infection yo mu maraso.
Yongeyeho ko kuba amaze amezi 3 adahembwa, hakagerekwaho guhabwa sheki itazigamiye ku mafaranga yari imusigayemo, yifuza gusesa amasezerano.
Kiyovu Sports ikaba yamwandikiye itesha agaciro ibi bishobanuro bye byose. Iti "kugira ngo hemezwe ko umukinnyi arwaye bikorerwa raporo na muganga w'ikipe na we agendeye kuri raporo za muganga na we wamugaragarije, iyo wivurije mu ivuriro ritari irye kuko na we afite ivuriro."
"Kuba utarahembwa ntabwo bisobanuye gusiba imyitozo nta ruhushya kuko ntabwo ari wowe wenyine wari utarahembwa icyo gihe. Iyo sheki uvuga wahawe wayigaragariza ubuyobozi bw'ikipe kuko itari mu mazina ya Kiyovu Sports nabwo bukayifatira umwanzuro."
Ku kuba yifuza gusesesa amasezerano bagize bati "kuba uvuga ko icyifuzo cya we ari ugusesa amasezerano ni uburenganzira bwa we ariko bifite inzira bicamo kuko bisaba ko impande zombi zibiganiraho zikagira icyo zemeranywaho."
Nyuma y'ibi byose, perezida wa Kiyovu Sports, Ndorimana Jean Francois Regis wasinye kuri iyi baruwa yamenyesheje Mugunga ko ahagaritswe mu bikorwa byose bya Kiyovu Sports.
Ati "nyuma yo gusuzuma ibyo wasubije, biragaragara ko impamvu watanze zatumye usiba imyitozo icyumweru kirenga nta ruhushya ufite nta shingiro zifite, turakumenyesha ko uhagaritswe by'agateganyo mu bikorwa byose bya Kiyovu Sports kugeza igihe uzahabwa andi mabwiriza, ibindi bisobanuro birambuye kubikureba uzagenda ubimenyeshwa."
Mugunga Yves yazamukiye mu ishuri ryigisha umupira rya APR FC, nyuma azamurwa muri APR FC nkuru muri 2018, batandukanye muri 2023 ari bwo yajyaga muri Kiyovu Sports.