Knowless yatunguye abafana babiri abafasha kw... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Byabaye kuri iki Cyumweru tariki 24 Ukuboza 2023, kuri Hotel des Mille Collines mu Mujyi wa Kigali, ni nyuma y'uko umwe muri bo abashije gusubiza neza ikibazo yari yabajije.

Knowless yifashishije konti ye ya Instagram yasangije abamukurikira ubutumwa buherekejwe n'ikibazo kijyanye n'umuntu wari kumubwira izina rya Album ye ya Gatatu.

Uyu muhanzikazi uherutse gushyira hanze indirimbo 'Oya Shan', yavuze ko ahitamo uwatsinze ashingiye ku mufana watanze abandi gusubiza neza, kandi mbere.

Yari yanditse ati 'Uyu munsi ndashaka gusohokana umukunzi wanjye umwe ku mugoroba, tugasangira Noheli. Icyo bisaba ni ugutanga igisubizo nyacyo, kuri iki kibazo. Album yanjye ya gatatu yitwa ngwiki?

Ibisubizo byisukiranyije, bamwe bavuga ko yitwa Inzora, abandi bakamwifuriza Noheli Nziza, abandi bakamubwira ko yitwa Butera.

Byageze aho Knowless afata umwanya wo kureba neza uko ubutumwa bwagiye bukurikirana asanga umusore witwa Ndemezo Godfrey ariwe wabashije gutsinda.

Yabwiye InyaRwanda, ko yabonye mu bantu basubije harimo uwitwa Niyokubandiho Thabita wanditse inshuro nyinshi amubwira ko amukunda, kandi yifuza guhura nawe, yiyemeza kumutumira nawe bagasangira.

Amafoto yasohotse agaragaza amarangamutima y'aba bafana nyuma yo gufata ifunguro no guhura na Butera Knowless, umuhanzikazi bakunze igihe kinini.

Mu bihe bitandukanye, Knowless yagiye atanga umwanya agahura imbona nkubone n'abafana be bakaganira, ndetse bagafatana n'ifoto y'urwibutso.

Uyu munyamuziki avuga ko ashingiye ku kuntu album ye ya Gatanu yakiriwe, byamuteye imbaraga zo gutangira gutegura indirimbo zigize album ya Gatandatu, ahereye ku ndirimbo 'Oya Shan' aherutse gusohora.

Ati 'Nk'uko nabivugaga ibiruhuko byarangiye...ubu ni ugukora, ibikorwa rero birahari, ndi gukora kuri album yanjye ya gatandatu ariko na mbere y'uko isohoka hari izindi ndirimbo, hari n'ibindi bikorwa bigomba gusohoka..."

Knowless avuga ko mbere yo gushyira hanze album, abanza kuyumva akayikunda, kuko adashobora guha abantu ikintu nawe atakunze.

Yavuze ko album ye ya Gatandatu ari nziza kandi 'itandukanye n'izindi zabanje'. Kuri we, avuga ko umuhanzi ajyana n'ibihe, ari nayo mpamvu buri gihe akora arushaho gusiga isura nziza y'ibikorwa bye ashingiye ku byabanje.

Butera avuga ko album ye ya Gatanu yacuruje cyane, kuko ari nayo imufashije ku kuba agiye gutangira urugendo rwo gukora indirimbo zigize album ye ya Gatandatu.

Yavuze ko album ari ikintu kidasaza, kuko buri gihe uko umuntu ayumvishe hari ibyo imwinjiriza. Ati "Hari icyo byabyaye kandi kizima, cyaduteye imbaraga zo kuba turi gukora kuri album ya gatandatu."

Knowless avuga ko ari gutegura iyi album mu gihe ari no gukurikirana amasomo y'Impamyabumenyi y'Ikirenga 'PhD'. Uyu muhanzikazi wakunzwe mu ndirimbo zinyuranye, avuga ko yafashe icyemezo cyo gukomeza amasomo nyuma yo gusoza 'Master's' mu bijyanye n'ibaruramari.

Mu Ukuboza 2019, Knowless yabwiye InyaRwanda ko muri we afite inyota yo kwiyungura ubumenyi ari nayo mpamvu nyuma yo gusoza icyiciro cya kabiri cy'amasomo cya kaminuza muri Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK), yanakomeje kwiga icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza.

Yavuze ko yigira icyiciro cya gatatu cya kaminuza muri Kaminuza ya Christian University ibarizwa muri Leta ya Oklahoma muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, byari ibihe bitoroshye kuri we kuko byamusabye guhuza inshingano z'urugo, umuziki n'amasomo. Â Ã‚ Ã‚ Ã‚ 

Niyokubandiho Thabita ntiyorohewe no kwakira ko yahuye na Knowless, umuhanzikazi yimariyemo 

Ndemezo Godfrey nyuma yo guhura na Butera Knowless bagasangira, ibyishimo byari byose

Ndemezo yafashe umwanya wo kuganira na Knowless ari nako amubaza ibibazo binyuranye 

Thabita yahoberanye na Knowless, urukumbuzi rurashira! 

Knowless yavuze ko Ndemezo yarushije abandi gusubiza mu buryo bwihuse ikibazo yabajije 

Ndemezo yavuze ko Album ya Gatatu Knowless yayise 'Butera' 

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'OYA SHAN'

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137950/knowless-yatunguye-abafana-babiri-abafasha-kwizihiza-noheli-amafoto-137950.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)