Kuki Kiyovu Sports yahembye abandi ntihembe Seif na Mugunga bakivumbura kugeza aho bifuza gusesa amasezerano? #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Imwe mu nkuru zabyukiye ku mbuga nkoranyambaga ni inkuru ya kapiteni wa Kiyovu Sports, Niyonzima Olivier Seif na rutahizamu Mugunga Yves bashobora kudakina umukino wa APR FC kubera ko ikipe yahembye abandi bo ntibahembwe.

Ku munsi w'ejo hashize ni bwo abakinnyi bakoranye inama maze batuma kapiteni wa bo kubwira ubuyobozi ko mu gihe batishyuwe ibirarane by'imishahara bafitiwe bigera hafi mu mezi 3, batazakina umukino w'umunsi wa 12 bafitanye na APR FC kuri uyu wa Gatandatu.

Ku mugoroba w'ejo hashize kandi ni bwo inkuru yaje ko abakinnyi bamaze guhembwa ndetse bagiye mu mwiherero.

Bitunguranye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu ni bwo byamenyekanye ko mu bakinnyi bari mu mwiherero hatarimo umukinnyi ngenderwaho akaba na kapiteni wa Kiyovu Sports, Niyonzima Olivier Seif ndetse na rutahizamu Mugunga Yves.

Bose ikibazo kikaba ari amafaranga ndetse mu gihe batayahabwa batakina uyu mukino uteganyijwe ku isaha ya saa 18h00' kuri Kigali Pelé Stadium.

Kuki abandi bahembwe bo ntibahembwe?

Amakuru ikinyamakuru ISIMBI cyamenye ni uko Seif yagiranye ikibazo na visi perezida wa Kiyovu Sports, Karim aho amushinja kugumura abakinnyi ngo badakina umukino wa APR FC.

Ibi abishingira ku kuba ari we wabwiye ubuyobozi ko abakinnyi banzuye ko badakina uyu mukino batahembwe, ikintu bafashe nko kugumura bagenzi be kandi ari kapiteni, ibi bikiyongera ku kuba ashinjwa kuba ari we utanga amakuru y'ikipe mu itangazamakuru. Banze kumuhemba nko kumuhana.

Kuri Mugunga Yves we, kuva yava mu ikipe y'igihugu yagiranye ikibazo na perezida wa Kiyovu Sports, Ndorimana Jean François Regis ubwo uyu musore yajyaga kumwishyuza amafaranga bamusigayemo ubwo yagurwaga ava muri APR FC.

Ubundi Kiyovu Sports yumvikanye na APR FC miliyoni 7 ariko miliyoni 5 zikajya muri APR FC n'aho 2 akaba ari zo Mugunga Yves atwara, gusa yaje guhabwa miliyoni imwe maze indi uyu musore wasinye muri Kanama 2023 akazayihabwa nyuma y'ukwezi (ubwo byari muri Nzeri).

Ubwo nu kwezi gushize yari avuye mu ikipe y'igihugu (mbere yo gukina na Zimbabwe), yabwiye perezida wa Kiyovu ko atazagaruka mu myitozo adahawe amafaranga ye, yahise arakara ndetse undi amubwira kutazagaruka koko (yamwirukanye mu magambo) ibi ni byo byatumye adakina umukino wa Sunrise FC.

Baje kumvikana ndetse anasubukura imyitozo aho n'imyitozo ya nyuma yayikoze ejo ariko na we yatunguwe no kudahembwa.

Batekereje gusesa amasezerano

Amakuru agera ku kinyamakuru ISIMBI kandi yizewe ni uko aba bakinnyi bahamagawe ngo bajye mu mwiherero bakavuga ko bidashoboka ahubwo bifuza gusesa amasezerano bakajya gushakira ahandi ubuzima.

Kiyovu Sports yari imaze kubona ko ibintu bitameze uko babikeka, batangiye gushaka uko bakemura ikibazo cy'aba bakinnyi cyane ko ari bamwe mu bo umutoza akeneye kuri uyu mukino.

Bababwiye ko bajya mu mwiherero amafaranga bakayahabwa nyuma ariko baranga, iyi kipe ivuga ko Seif imufitiye ukwezi n'igice, yabwiye uyu mukinnyi uhembwa ibihumbi 700 ko igiye kumusinyira sheki iriho ibihumbi 500 ibindi bakavugana nyuma. Uyu musore arabyemera.

Mugunga we yababwiye ko adahawe miliyoni bareka no gukomeza kumuhamagara, na we bemeye kuyimusinyira akajya mu mwiherero. Sheki barajya kuzibikuza nyuma y'umukino.

Niyonzima Olivier Seif arashinjwa kugumura abakinnyi
Mugunga Yves arahabwa miliyoni



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/kuki-kiyovu-sports-yahembye-abandi-ntihembe-seif-na-mugunga-bakivumbura-kugeza-aho-bifuza-gusesa-amasezerano

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)