
Tariki ya 23 Ukuboza 2023 wari umunsi udasanzwe ku miryango, inshuti n'abafana ba The Ben na Uwicyeza Pamella basezeranye kubana akaramata muri Eglise Vivante.
Inkuru tugiye kugarukaho ikaba ariya y'abantu bafite amazina azwi babwitabiye uhereye kuri Tom Close wabaye 'Parrain' wa The Ben yinjije mu muziki banakoranye ibihangano bitandukanye.
Hakaza Liza Kamikazi bahuriye muri 'Rahira' abasore bamwambariye nka Andy Bumuntu, Christopher Muneza na Israel Mbonyi wanaririmbye mu muhango no gusaba kwe.
Hari n'abandi bahanzi barimo Chriss Eazy, Okkama, Miss Shanel, Aline Gahongayire, Marina, Bahati Makaca, Danny Vumbi, Niyo Bosco.
N'abandi bamamaye mu bindi byiciro by'imyidagaduro nka Boubou, Alliah Cool, Mike Karangwa, Bad Rama, Muyoboke Alex, Miss Igisabo, Miss Josiane, Nkurunziza Aggy na Queen La Douce, Dorimbogo kimwe na Ndimbati.
Umwe mu bacuzi bagezweho b'umuziki [Producer], Element na we ari mu bitabiye ubu bukwe nubwo bwose akorera muri 1:55AM ya Coach Gael bivugwa ko atajya imbizi na The Ben.
Prince Kiiiz kandi na we ukomeje gukora ibihangano byishimirwa na benshi unaheruka kwegukana igihembo cya 'Best Producer' muri Isango na Muzika na we yitabiye , niwe iheruka gutunganya 'Ni Forever' ya The Ben.
Murumuna wa The Ben, Green P byari byatunguranye nyuma y'uko atagaragaye mu muhango wo gusaba no gukwa wa mukuru we na we yitabiye ubu bukwe.
Umuhanzi uri kuzamuka neza akanaba anafitanye isano y'amaraso na The Ben, Shemi na we yaje kumushyigikira ndetse anafatanije na Okkama na Chriss Eazy bafatanije kumuririmbira.
Ommy Dimpoz inshuti y'akadasohoka ya The Ben wanamuhaye ubutaka muri Zanzibar ho muri Tanzania yaje kwifatanya na we ari muri bacye bitabiye ubu bukwe bavuye hanze y'igihugu yanaririmbiye abageni.











Miss Gisabo wamamaye muri Miss Rwanda yaje gushyigikira mugenzi weAbahanzi Bahati Makaca na Yvan Muziki
Marchall wo muri Marchall Real Estate ari kumwe na Mike Karangwa n'umugore we
Bad Rama na Queen La Douce ntibatanzweÂ
Tom Close, Ommy Dimpoz na Ishimwe Clement wo muri Kina Music
Element wo muri 1:55AM ibarizwamo Bruce Melodie na Coach Gael yashyigikiye The Ben Pamella
Alliah Cool wahaye agera ku bihumbi magana 500Frw nk'impano mu ruhame The Ben na Pamella
Okkama, Chriss Eazy na Shemi bari bishimiye kuba mu bukweÂ