Kwikanga Amarozi byatumye umukino wa As Muhan... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mukino byari biteganyijwe ko utangira ku isaha ya saa 15:00 PM ukabera kuri sitade ya Muhanga. Ubwo amasaha y'umukino yari yegereje, ikipe ya Vision FC yanze kwinjira mu Rwambariro kubera kwikanga amarozi, aho yavugaga ko As Muhanga yabaroze. 

Ibi byatumye komeseri Nizeyimana Jean ategeka Vision FC kwinjira mu Rwambariro ngo agenzure ibyangombwa by'ikipe ariko bakomeza kwanga kwinjira, bituma ahagarika umukino afata inzira arataha. Saa 15:40' Komesi yagaruwe ikubagaho na FERWAFA ngo aze atangize umukino.

Mu gihe komeseri yasubikaga umukino AS Muhanga yahise yinjira mu kibuga ikora imyitozo bisanzwe, saa 16:30' komiseri ni bwo yari ageze ku kibuga agaruka maze abwira amakipe yombi ko agomba gukina gusa AS Muhanga ibanza kubyanga bitewe n'uko abakinnyi bayo bari bamaze iminota irenga 45' bakora imyitozo.

Komiseri w'umukino Nizeyimana yasubitse umukino aritahira, ageze i Muhanga mu mujyi, FERWAFA imusaba ko yasubira ku kibuga agasubukura umukino 

Saa 16:56, ni bwo umukino watangiye gusa bigaragara ko umwijima ushobora kuba mwinshi, bigateza isubikwa. Kubera sitade ya Muhanga itagira amatara, umwijima wabaye mwinshi, bituma ku munota wa 67 umukino waje gusubikwa ari ibitego 3 bya As Muhanga kuri 1 cya Vision FC. 

Umukino waje wutangira ariko utangira utinze 

Ikipe ya Vision FC yavugaga ko itari bujye mu rwambariro kuko icyeka ko harimo amarozi 


Urwambariro Vision FC yavugaga ko harimo amarozi 

Abafana bari babukereye baje kwihera ijisho umukino, ariko ntabwo bawushoje 

FERWAFA yamenyesheje amakipe ko umukino uzakomeza kuri iki cyumweru, ubundi bagakina imikino 23 yari isigaye



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137657/kwikanga-amarozi-byatumye-umukino-wa-as-muhanga-na-vision-fc-usubikwa-amafoto-137657.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)