Lil Uzi Vert agiye guhagarika umuziki agane m... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Symere Bysil Woods umuraperi akaba n'umwanditsi w'indirimbo wamamaye ku izina rya Lil Uzi Vert mu muziki. Ni umwe mu baraperi bagezweho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuva mu 2016 yasohora indirimbo ye ya mbere yise 'Money Longer' yatumye ahita amenyekana byihuse.

Lil Uzi Vert kuri ubu yatangaje amakuru atashimishije abafana be aho yavuze ko urugendo rwe mu muziki rwenda kugera kumusozo aho agiye kuwuhagarika burundu. Ibi yabitangarije TMZ ubwo yagarukaga ku ndirimbo yasohoye yitwa 'Red Moon' izaba iri kuri album ye ya nyuma.

Uzi Vert uzwiho kwambara nk'abagore, yahishuye ko agiye kureka umuziki akagana guhanga imideli yabo

Mu magambo ye Lil Uzi Vert yagize ati: ''Maze iminsi mbwira abafana ko ibitaramo ndigukora ari ibya nyuma kandi na album nitegura kumurika 'Luv Is Rage 3' ko ari iya nyuma nkareka umuziki. Nkunda umuziki ariko mu byukuri siwo nifuzaga gukora kuko nahoze nifuza guhanga imideli''.

Uyu muraperi ngo yahoze yifuza ibyo guhanga imideli kuva akiri muto

Lil Uzi Vert wigeze gutungura benshi ubwo yishyiraga zahabu mu gahanga, yakomeje agira ati: ''Nahoze nifuza kwinjira mubyo guhanga imideli kuva nkiri muto. Ubu ni byo ngiye gukora nkareka umuziki. Ngiye gutangira gukora imyenda y'abagore ndetse n'ibiro nzakoreramo byamaze kuzura''.

Lil Uzi Vert agiye guhagarika umuziki yaramazemo imyaka 8

Uyu muraperi w'imyaka 28 yasobanuye ko guhanga imideli y'abagore aribyo bintu yahoze yifuza gukora gusa akaba yarabanje kujya mu muziki ngo abanze azamure izina rye. 

Kureka umuziki akagana mu mideli yigeze kusa kubicaho amarenga mu ndirimbo yise 'Endless Fashion' yasohoye mu ntangiriro z'uyu mwaka.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137988/lil-uzi-vert-agiye-guhagarika-umuziki-agane-mu-gukora-imyenda-yabagore-137988.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)