Lionel Messi yashyize hanze ukuri ku bijyanye no kuba azakina igikombe cy'isi cya 2026 - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rutahizamu w'umunya-Argentine, Lionel Messi yashyize ukuri ku bijyanye niba azakina imikino y'igikombe cy'Isi cya 2026 ndetse anavuga ku gikombe cya Copa America.

Mu gikombe cy'Isi cya 2026 kizabera muri Mexico, Canada na Leta zunze ubumwe z'Amerika, Lionel Messi azaba afite imyaka 39.

Yabyemeje aganira n'ikinyamakuru cya ESPN avuga ko ashaka kuzagikina cyane ndetse anavuga ashaka kuzisubiza igikombe cya Copa America.

Yagize ati: 'Buri gihe nzahora ngerageza guhatana byuzuye. Ninjye wa mbere uzi igihe nshoboye ndetse n'igihe ntashoboye'.

'Igihe cyose numva meze neza kandi nshoboye gutanga umusanzu, nzakomeza kuwutanga. Kuri ubu, icyo nshobora gutekereza ni ukugera muri Copa America meze neza nkayikina'.



Source : https://yegob.rw/lionel-messi-yashyize-hanze-ukuri-ku-bijyanye-no-kuba-azakina-igikombe-cyisi-cya-2026/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)