Magaly Pearl yahishuye iyerekwa yagize ryasub... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mukobwa ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yabwiye InyaRwanda ko kuva akiri muto yifuzaga gukora ibikorwa b'ubushabitsi bishamikiye ku kurimbisha ahantu cyangwa se gukora ibikorwa bijyanye n'ibirungo by'ubwiza bifasha abakobwa, ashyira ku isoko 'Brand' nshya yise 'Pealy Cosmetics'.

Yavuze ati 'Kwinjira mu byo gukora iby'ibirungo by'ubwiza ni inzozi nahoranye. Mu nzozi nagize cyangwa se nari mfite gutangira 'Brand' yanjye y'ibirungo by'ubwiza byari birimo. Ndabyibuka nashatse kubikora mu 2017 ariko ntibyakunda. Ntabwo nabigiyemo cyane, ntabwo navuga ko nari nkuze bihagije.'

Magaly Pearl yavuze ko muri kiriya gihe atari afite ubumenyi buhagije bwari gutuma yinjira mu bucuruzi, biri no mu byatumye afata igihe cyo kubanza gukorera abandi, ariko yita cyane ku gukorana n'ibigo n'amaduka akora ibijyanye n'ibirungo by'ubwiza.

Ati 'Nagombaga kubanza guca bugufi, nkabanza kujya gukorera undi muntu hanyuma nkavuga nti noneho nditeguye kugirango mfungure ibyanjye.'

Uyu mukobwa yavuze ko mu 2021, ari bwo yongeye kugira igitekerezo cyo gutangira kwikorera. Ati 'Byaje mu nzozi! Ndabyibuka, hari uburyo bwinshi Imana inkoreramo cyangwa se imbwira mu buryo butandukanye ariko cyane cyane mu inzozi.'

Akomeza ati 'Nabwiye Imana nti niba ushaka ko mbyinjiramo reka mbikore ariko nshoboza ufungure imiryango, kandi imiryango ikwiye, bitabangamiye, kandi bidaciye mu nziza zitakubaha, kandi nanjye bidaciye mu nzira zidahuye n'amahame yanjye ya gikirisitu. Ni uko rero byaje.'

Magaly Pearl yavuze ko akimara kwakira iyerekwa, yahise atangira ibikorwa byo kwandikisha ubu bucuruzi, gushaka izina, aho gukorera n'ibindi byatumye akora ubushakashati ku bucuruzi yari agiyemo kwinjira byafashe mu gihe cy'imyaka ibiri.

Yavuze ko ubu bushabitsi bw'ibirungo by'ubwiza, atari we gusa ubikora mu muryango we, kuko yaba Nyina ndetse na bamwe mu bavandimwe be ari kimwe mu bikorwa bakoraga.

Magaly Pearl ati 'Ntabwo ari ubucuruzi gusa, ahubwo ni inzira yo gukora umurimo w'Imana mu buryo bwagutse, gukora no gutinyura bagenzi banjye b'abakobwa.'

Imyaka itanu irashize yakiriye agakiza

Magal yavuze ko kuva yaha ubuzima Kristo 'numva muri njye mbohotse, kandi nishimye'. Yavuze ko atiyumvisha ubuzima bwa mbere y'uko yiyegurira Imana, kuko kuva yatangiye urugendo rwo gukorera Kristo ari bwo yabayeho ubuzima bwuzuye.

Uyu mukobwa yavuze ko 'ndi umuntu wishimye cyane, mfite amahoro, ndatekereza ngahanga ibishya, kandi ndatekereje'.

Yavuze ko kwakira Kristu rimwe na rimwe bijyanye no guhura n'ibigeragezo, bya bamwe na bamwe batiyumvisha 'ko wamaze guhinduka'.

Magaly Pearl avuga 'n'iyo ibigeragezo bije uba ufite amahoro ya Kristu, ntabwo ari ibintu biguhangayikisha'. Ati 'Uba wumva ni ibintu nyine biri kuba ufite amahoro y'Imana, kandi ni ibintu bizatamara kabiri'.

Uyu mukobwa yavuze ko kwakira Imana ari kimwe mu byemezo byiza yafashe mu buzima bwe, kizakurikirwa n'icyemezo cya kabiri cy'umuntu 'tuzabana ubuziraherezo'.

Yavuze ko kuva yakwakira agakiza, hari abantu 'tutakiri inshuti ariko nanone ntabwo turi abanzi'. Ati 'Buriya abantu muba inshuti kubera ko muhuje inyungu, ariko iyo inyungu zihindutse, akenshi nanone abantu barahinduka. Navuga ko hari abantu tutakivugana, ariko nanone mfite inshuti nziza Imana yampaye, nazo nishimiye kandi duhuje.'

Magaly Pearl yavuze ko muri izi nshuti afite, harimo abakiriye Kristu nyuma yo kubaganiriza akababwira inkuru nziza n'amahoro afite mu mutima. Ariko kandi hari n'abandi 'Imana yiyeretse mu buryo bwayo barayakira'. 

Kanda hano urebe urubuga rwa Magaly Ingabire

 

Magaly Pearl yatangaje ko yinjiye mu bushabitsi bw'ibirungo by'ubwiza ashyira ku isoko 'Brand' ye yise 'Magaly Cosmetics'


Magaly Pearl yavuze ko mu 2017 ari bwo yagiye iyerekwa ryo kwinjira mu bushabitsi, ariko abona igihe kitari cyagera kuri we 

Magaly Pearl yavuze ko nyuma y'imyaka itanu ishize yakiriye agakiza, yagiye ahura n'abantu bamucaga intege, ariko kandi hari inshuti ze zakiriye agakiza

 

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO 'HOLD ME' YA MAGARLY PEARL

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138093/magaly-pearl-yahishuye-iyerekwa-yagize-ryasubije-inzozi-yagize-mu-2017-amafoto-138093.html

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)