Mama Sava yavuze ku nshuti ye yindyarya imut... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu kiganiro na InyaRwanda, Umunyana Analysa wamenyekanye nka Mama Sava , yavuze ko hari umuntu ukunda ku mutuka akamuvugaho amagambo mabi ku biganiro yakoze n'ibindi, nyuma yagenzura asanga ari inshuti ye ya hafi.

Ati ' Hari umuntu ukunze kuntuka muri 'comment' buri gihe, ikiganiro cyose nkoze akantuka, amfoto nashyize ku mbuga nkoranyambaga akayandikaho amagambo mabi ngira amatsiko yo kumumenya,nkurikiranye imeli ye nsanga ni umuntu wanjye wa hafi twirirwana.Inshuti yanjye rwose'.


Umuntu w'inshuti yamubangamiye kenshi amuvugaho amagambo mabi

Mama Sava yavuze ko ibintu byose akoze biherekezwa n'amagambo mabi y'uyu muntu akamusebya cyangwa amutuka amutega iminsi. Uyu mukinnyi wa filime avuga ko bene aba abantu bakomeza gukurikirana iterambere ry'umuntu kandi batamwishimiye, bagamije  kumwifuriza ibibi.

 Mama Sava ni umukinnyi wa filime nyarwanda wakunzwe muri filime zirimo Papa Sava, Seburikoko, Kwivuko Series n'izindi. Ashimira ababyeyi be bamureze bakamufasha muri byose ndetse bakamushyigikira mu mwuga yahisemo wo gukina filime.

Yatangaje ko yavukiye mu rugo rw'abatambyi ndetse bakihanganira inzira yahisemo gukurikira bakamutiza amaboko, bagakomeza kumubera ababyeyi beza n'igihe yakuze.

Ati ' Ndabashimira ababyeyi cyane ko bambabariye barangiza bakanyihanganira bakagoragoza, kugera ngeze aha ngaha ndi umuntu w'umumaro'.

Uyu mugore wababajwe no gusenya urugo rwe, yavuze ko ikintu cyamubabaje mu buzima bwe ari ugutandukana n'umugabo we, akarera abana wenyine mu bushobozi buke.


Ati ' Ikintu cyambabaje mu buzima ni ugutakaza urugo rwanjye. Mba numva ari imbaraga natakaje nkundana, nubaka bikanga, nkabura uwo nakundaga, mba numva ari cyo kintu cyafashe igihe kinini kimbabaza muri njye, nta kintu kirambabaza ku rwego byambabajeho"


Ashimira abakunzi be bakomeza kumushyigikira no kumuba hafi mubyo akora 

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO KIRAMBUYE  MAMA SAVA YAGIRANYE NA INYARWANDA TV

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137257/mama-sava-yavuze-ku-nshuti-ye-yindyarya-imutoteza-ku-mbuga-nkoranyambaga-video-137257.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)