Akora ibishoboka byose kugira ngo amenye niba abagize umuryango we bafite amagara mazima, bishimye kandi ko bakomeje kuba inshuti z'Imana (1Timoteyo 5:8).
Bibiliya ivuga ko 'umugore agomba kubaha cyane umugabo we' (Abefeso 5:33). Imana ishimishwa no kubona umugore yubaha umugabo we nk'uko abisabwa.
Iyo usomye mu Intangiriro 2:24 ho hagira hati 'Ni cyo gituma umugabo azasiga se na nyina akabana n'umugore we akaramata, bakaba umuntu umwe.'
Aya magambo nyifashishije mu gutangira inkuru yanjye arumvwa cyane na Mugisha Benjamin [The Ben] na Uwicyeza Pamella, kuko urukundo rwabo rwamaze guhabwa imigisha n'imiryango yombi, biyemeza kubana nk'umugabo n'umugore.
Munyakazi Sadate wabaye Perezida wa Rayon Sports, yabwiye InyaRwanda ko The Ben mu rugo rwe agomba kuzashyira imbere koroherana no kumvikana n'umukunzi we.
Yagize ati 'Mu rugo rushya, ni ukoroherana, ni ukubana, ni ukubaka urukundo neza, bakubaka ibyiza byose bishoboka kugira ngo urugo rwabo ruzagende neza.'
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ukuboza 2023, The Ben yatanze inkwano mu muryango wa Pamella, mu muhango unogeye ijisho wabereye mu busitani bwa Jalia muri Kabuga mu Mujyi wa Kigali.
Ni ubusitani bwitaruye, bufite imbuga ngari, ku buryo bukodeshwa hafi Miliyoni 5 Frw ku munsi kugira ngo uhakorere ibirori. Hamaze kubera ibirori by'abakomeye!
The Ben yafashe igihe cyo kwitegura ubu bukwe, ku buryo yahisemo kubuherekeresha indirimbo ye nshya y'urukundo isohoka kuri uyu wa Gatandatu tariki 16 Ukuboza 2023.
Ni cyo gihangano gishya agiye gushyira hanze nyuma y'imyaka ine yari ishize, abakunzi be bibaza irengero ry'inganzo ye.
Ni umwe mu banyamuziki babifatanya n'ubushabitsi bwo ku ruhande, biri mu mpamvu zagiye zituma adashyira hanze ibihangano.
Tariki ya 15 Ukuboza 2023, yabaye idasanzwe mu buzima bwe, kuko yemeranyije kubana n'inshuti ye y'igihe kirekire, yakunze kuva akiri muri Miss Rwanda-Ndavuga Uwicyeza Pamella!
The Ben avuga ko ku wa 24 Ugushyingo 2019 ari bwo bwa mbere yahuye na Pamella bahuriye mu Mujyi wa Nairobi muri Kenya.
Avuga ko icyo gihe byabaye amagambo y'urukundo yari yuzuye mu mutima we atabasha gusobanura, kandi ko umwanya bamaranye wabaye intangiriro y'urugo bagiye gushinga.
Uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo zirimo 'Habibi', avuga ko kuri uriya munsi, inseko n'uburyo Pamella yamuganirizaga byasize ibyishimo by'urwibutso muri we adashobora kwibagirwa. Ati 'Kuva kuri uriya munsi, umutima ntiwari ukiri uwanjye, ahubwo wahise uba uwe.'
Mu magambo ya The Ben uherutse kuririmba muri Trace Awards, ati '2019 Uko twahuye! Tariki 24 Ugushyingo 2019, mu mutima w'Umujyi wa Nairobi, Kenya niho ururimi rw'urukundo rwabumbukiye. Ubwiza bwe bumurikiwe n'ibijojoba by'imvura bwanyibye roho. Inseko ye n'imyitwarire itangaje byasize ishusho y'umunezero muri njye, ntari kubasha kwirengagiza.'
'Uko twahuzaga amaso, nahise mbona ahazaza ndi kumwe nawe, kuva uwo munsi umutima ntabwo wari ukiri uwanjye ahubwo wabaye uwe.'
Pamella asobanura ko bwa mbere ahura na The Ben ari umunsi adashobora kuzibagirwa. Uyu mukobwa wamamaye mu marushanwa ya Miss Rwanda, yavuze ko yahuye na The Ben ari ku munsi wa Gatatu w'icyumweru, kandi ko icyo gihe imvura yaraguye.
Akavuga ko ari ibihe byaranzwe no kurebana akana ko mu ijisho. Ati 'Ijwi rye, ubumuntu muri we, ukuntu yanganirizaga mu bitwenge, n'ukuntu yahumagara⦠(byubatse urukundo rwabo).'
Pamella anavuga ko hari igihe The Ben yamusohokanye bajya kureba filime, ibintu avuga ko 'byatumye mukunda kurushaho'.
Uyu mukobwa yumvikanisha ko ahura na The Ben yari ahatanye mu marushanwa y'ubwiza ya Miss Africa, ariko ko atigeze amuburira umwanya. Ati 'Buri gihe atuma mpora nseka, ku buryo kwihishira byangora. Ibindi bisigaye ni amateka.'
Pamella yavuze ko mu 2022 ubwo The Ben yamwambikaga impeta ari ibihe 'ntashobora kwibagirwa'. Yavuze ko icyo gihe bahuriye muri Maldives ubwo bari mu biruhuko.
Akomeza ati 'Kugeza ubu sindibagirwa bya bihe! Twagiye mu birwa bya Maldives kuko twese dukunda gutembera cyane, ubwo umukunzi wanjye yansabaga ko twabana afite impeta nziza hagati mu Nyanja y'Abahinde, navuze 'Yego' n'ibyishimo byinshi ari nako mwongorera mu matwi nti 'Mbega igihe cyiza cyo kubaho'
The Ben na Pamella bavuga ko ari ibyishimo by'ubuziraherezo kuba bagiye gutera intambwe yo kubana nk'umugabo n'umugore. Kandi Imana izabaherekeza mu birori by'abo by'agatangaza bari gutegura, byabanjirijwe n'urugendo rudasanzwe rw'urukundo rw'abo.
Bavuga ko bashima Imana 'anbantu babashyigikira bari mu bice bitandukanye byo ku Isi, kandi bazishimira kubana na buri umwe ku munsi udasanzwe mu buzima bwabo.
InyaRwanda igiye kugaruka ku bintu 10 byaranze ubukwe bw'aba bombi, nyuma y'igihe kinini bwari bumaze butegerejwe na benshi:
1.Meddy ntiyabonetse mu bukwe
Umunyamuziki Ngabo Medard Jorbet [Meddy] ni umwe mu bantu bari bitezwe mu bukwe bwa The Ben na Pamella, ariko byageze mu mitona ya nyuma atabashije kuhagera.
Uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo zirimo 'Slowly' yari aherutse kubwira Radio/Tv10 ko amaze iminsi mu biganiro na The Ben biganisha ku kuba yaza mu Rwanda akabasha gutaha ubukwe bwe, ariko siko byagenze.
Ntarirarenga! Kuko mugenzi we bakuranye mu buzima bugoye, ku wa 23 Ukuboza 2023 aribwo azakora ubukwe, ahamye isezerano rye imbere y'Imana mu birori bizabera muri Kigali Convention Center- aha niho yitezwe.
2.Nta mukobwa watwaye ikamba rya Miss Rwanda witabiriye ubukwe
Uwicyeza Pamella ni umwe mu bakobwa bamenyekanye cyane muri Miss Rwanda, ahanini biturutse ku miterere ye, amaso ye n'ibindi bishitura benshi.
Uyu mugore mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019, yabashije kuboneka mu bakobwa 20 bavuyemo umukobwa wambitswe ikamba.
Bwari ubwa mbere agerageje amahirwe. Muri Nzeri 2019, yabashije guserukira u Rwanda binyuze mu irushanwa rya Zuri African Queen yitwara neza.
Kuva icyo gihe ntiyongeye kugaragara mu marushanwa y'ubwiza, ahubwo yayobotse ibucuruzi bw'imyambaro binyuze mu iduka yise 'Fly Mama'.
Mu bukwe bwe yaherekejwe n'abarimo Jordan Mushambokazi witabiriye Miss Rwanda 2019 na Ricca Kabahenda wabaye Nyampinga w'Umuco [Miss Heritage].
Ni mu gihe mu bakobwa bakiraga abantu (Protocol), harimo Mwiseneza Josiane ufite ikamba rya Miss Popularity muri Miss Rwanda 2019.
Aba bombi basanzwe ari inshuti magara. Mu kiganiro yahaye InyaRwanda, Josiane yavuze ko yishimiye intambwe mugenzi we yateye.
3.The Ben yagaragiwe n'abazwi kuri murandasi
The Ben yari yateguye imodoka ye yihariye ari kumwe na Parrain we Jimmy basanzwe babana muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Bombi bari mu modoka yo mu bwoko bwa 'Barbus' isanzwe igura Miliyoni 700 Frw, igakodeshwa Miliyoni 1 Frw ku munsi.
Umushoferi wamutwaye yabwiye InyaRwanda, ko asanzwe ari umukunzi w'ibihangano bya The Ben, bityo ko byabaye amavuta yabaye amata kuri we!
The Ben kandi yari yateguye imodoka yarimo abasore b'ibyamamare n'abandi barimo nka Igor Mabano, K8 Kavuyo, Christopher, Andy Bumuntu n'abandi.
Bamuherekeje kugeza ubwo yatangaga inkwano mu muryango wa Uwicyeza Pamella, ari nako bagenda bamufasha gutaramana n'abakunzi be.
4.Basusurukijwe inshuro ebyiri n'Itorero Ibihame by'Imana
Itorero Ibihamye by'Imana rigizwe n'abahungu gusa b'Intore batanze ibyishimo bisendereye nyuma yo kwigaragaza mu byiciro bibiri.
Babanje kwigaragaza mbere y'uko Uwicyeza Pamella agera mu byicaro yari yateguriwe, bongera kubyina ubwo Pamella yamaraga gusangira The Ben.
Iri torero rizwi cyane muri iki gihe, ryifashishije indirimbo n'imbyino bya Kinyarwanda byakoze benshi ku mutima bishimira uko babasurukije. Ibihame by'Imana bari kwitegura gukora igitaramo cy'abo muri Mutarama.
Iri torero ryatangiye mu 2013. Rigamije kwigisha umuco nyarwanda kuko abaritangije ni abantu bakuriye muri uwo muco, bakoze amateka menshi cyane cyane mu kubyina ikinyarwanda.
Ibihame by'Imana bamaze kubyina mu bitaramo bitandukanye nko muri Hobe Rwanda, igitaramo 'Inganzo yaratabaye' cya Jules sentore n'ibindi bitaramo bitandukanye.
5.Umwana yambuwe 'Microphone'
Umukobwa w'imyaka 17 y'amavuko wagerageza kuguyaguya Uwicyeza Pamella yifashije ibihozo yambuwe indangururamajwi n'umusangiza w'amagambo.
Uyu mwana yari amaze umwanya munini aririmba zimwe mu ndirimbo zamamaye mu Kinyarwanda, ubundi akanyuzamo agakoresha amagambo yo gutaka Pamella.
Amagambo yakoreshaga n'ijwi rye, byatumaga amarangamutima ya The Ben na Pamella azamuka, ariko ijambo rye ryarangiye nyuma y'uko 'MC' amwatse indangururamajwi yakoreshaga.
InyaRwanda yamenye ko uyu mwana ari uwo mu muryango wa Pamella, ndetse amaze igihe agaragaza impano y'ubusizi.
6.Nta cyamamare mpuzamahanga kitabiriye ubukwe
Mbere na nyuma y'uko The Ben asohoye integuza y'ubukwe bwe, byaravuzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga, ahanini bitewe n'uburyo ari umuhanzi Mukuru uhora ahazwe ijisho na benshi.
Ibi byakurikiwe no kuvuga ko kureba ubukwe bwe bizasaba kwishyura ibihumbi 50 Frw kuri website ye na Pamella, nyuma igiciro cyaje gukabanuka.
Amafoto ye bwite, amafoto ari kumwe na Pamella yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga buri wese atanga ibitekerezo uko abitekereza.
The Ben ariko ntiyasibye kuvuga ko ubukwe bwe buzitabirwa n'ibyamamare, ariko siko byagenze mu muhango wo gusaba no gukwa, kuko nta n'umwe wahagaragaye.
Birashoboka ko bazitabira ubukwe bwe tariki 23 Ukuboza 2023. Nta 'Live' y'ubukwe bwe yigeze ibaho, birashoboka hazarekanwe ubwo azakora kuri uriya munsi.
7.Umutekano wari wakajijwe mu buryo bwose
Mbere y'uko umunsi wo gusaba no gukwa ugera, abatumiwe bagiye bakira ubutumwa bugira buti 'â¦.. (amazina y'uwatumiwe), umuryango wa Pamella na The Ben banejejwe no kubibutsa umunsi w'ubukwe bw'abana babo tariki 15 Ukuboza 2023 saa munani zuzuye, Jalia Garden Rusororo.'
Munsi y'ubu butumwa hariho Code werekanaga, ubundi ugahabwa uburenganzira bwo kwinjira.
Buri wese winjiye mu bukwe yari yashyizwe kuri Liste, ndetse babanzaga kureba niba koko waranditswe, basanga utariho ugasaburiyo cyangwa se ugashaka ukundi winjira.
Hari Polisi ishinzwe umutekano mu nkengero z'ahabereye ubukwe, imbere hari abasore b'ibigango basanzwe bifashishwa mu kurinda umutekano mu bitaramo binyuranye.
8.Israel Mbonyi yaririmbiye abageni
Israel Mbonyi yubatse umubano ukomeye ku bahanzi baririmba indirimbo z'Isi; yari inshuti y'akadasohoka ya Nyakwigendera Yvan Buravan.
Uyu muhanzi witegura gukora igitaramo cye tariki 25 Ukuboza 2023, yari mu batashye ubukwe bwa The Ben ndetse yari yicaye mu ntebe z'inyuma ye.
Ubukwe bugana ku musozo, yasohotse hanze ajya gushaka abacuranzi ba gitari, ubundi ababwira indirimbo ashaka kuririmbira The Ben.
Uyu muramyi yaririmbye indirimbo ye yise 'Hari Impamvu', ndetse na 'Karame'. Ageze ku ndirimbo 'Nina Siri', The Ben yamufashije kuyiririmba, abantu barizihirwa.
Israel Mbonyi kandi yasabye The Ben kumusanga mu ngamba, ubundi baririmbana indirimbo yamamaye mu buryo bukomeye 'Ndaje'.
9.The Ben na Pamella bagiye ku ruhimbi
The Ben na Pamella bari bateguye amafunguro yihariye kuri buri wese, byaterwaga n'icyo washakaga kurya no kunywa.
Kandi byari byashyizwe ku meza anyuranye ku buryo byoroheraga buri wese bitewe n'uruhare yabaga anyuzemo.
Ariko kandi imbere y'aho hari ahantu hateretse ibisabo birimo amata- The Ben na Pamella bahageze, maze Pamella acunda amata ahereza The Ben arasoma ashira inyota.
Yavuze ko ari ikimenyetso kigaragaza ko urugo rw'abo ruzaba urugendwa, kandi bazatanga batunganirwe.
10.Massamba yinjiye Pamella asanganira na The Ben
Umuhanzi wagwije ibigwi mu muziki w'u Rwanda, Massamba Intore niwe waririmbye ubwo Uwicyeza Pamella yasanganiraga umukunzi we The Ben mu birori bikomeye byabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ukuboza 2023.
Massamba yaririmbye zimwe mu ndirimbo ze z'ibihozo aririmba Pamella asanganira umukunzi we The Ben.
Mu bukwe hagati, Massamba yasabye The Ben kwegera imbere bafatanya kubyina, ubundi anasaba Uwicyeza kumusanga mu ngamba bafatanya kubyina.
Uyu munyamuziki wamamaye mu ndirimbo zirimo 'Kanjongera' yahise afata indege yerekeza hanze y'u Rwanda, kuko hari ubundi bukwe yagombaga kuririmbamo.Â
Â
Umuhanzikazi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Gabby KamanziÂ
Umubyinnyi Mpuzamahanga, Sherrie Silver yari muri iki gitaramo
Umunyamuziki Christopher aganira na mugenzi we mbere y'amasaha macye ngo The Ben atange inkwano
Umuraperi K8 Kavuyo ari mu bambariye The Ben, aha bari bakiri mu modoka
The Ben yageze ahabereye ubukwe ari mu modoka yo mu bwoko bwa 'Barbus'
The Ben avuga ko umunsi ahura na Pamella wabaye udasanzwe mu buzima bwe
Umuraperi K8 Kavuyo wamenyekanye mu ndirimbo zirimo 'Acapella'
Aimable Twahirwa wo muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Ubuhanzi, Israel Mbonyi na Uncle Austin
Umuhanzi Igor Mabano [Uri iburyo] ari mu baherekeje The Ben gusaba no gukwa
Imodoka Uwicyeza Pamella yahawe nk'impano yari iparitse ahabereye ubukweÂ
The Ben na Pamella ku munsi udasanzwe mu buzima bw'abo
Israel Mbonyi yaririmbye mu bukwe bwa The Ben, amushimira intambwe yateye mu buzima bweÂ
The Ben ahoberana n'umubyeyi we
Umunyamakuru uzwi nka 'Bianca' ari mu bitabiriye ubu bukwe
Â
Dj Marnaud yasusukije abitabiriye ubu bukwe
THE BEN YARIRIMBIYE UMUGORE WE AMWIFURIZA IKAZE MU MURYANGO
ISRAEL MBONYI YATUNGUYE THE BEN MU BUKWE BARARIRIMBANA
Kanda hano urebe amafoto yaranze ubukwe bwa Pamella na The Ben
AMAFOTO: Serge Ngabo-InyaRwanda.com