Uyu muhanzi abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram rukurikirwa n'abantu bakabakaba Miliyoni, yakoresheje ifoto ya The Ben na Pamella yo ku wa 15 Ukuboza 2023Â mu muhango wabo wo gusaba no gukwa abifuriza kurambana.
Mu magambo ye ati"Imana ibakomereze iki gihango, Kristo abe imfundo n'umusingi w'urukundo rwanyu, mwembi mukunzwe na benshi kandi muzabera urugero benshi muri iki gisekuru. Uru rukundo ni urw'iteka ryose ntimuzigere mubyibagirwa."Â
The Ben na Meddy bakaba ari abahanzi bakuriye mu gisekuru kimwe bakanagira amateka yihariye atuma bameze nk'abavandimwe aho banyuranye mu bibi ni byiza mu buzima bwabo.
Byitezwe ko Meddy azagera i Kigali mu ntangiriro z'icyumweru gitaha yitabiye ubukwe bwa The Ben na Pamella buzaba kuwa 23 Ukuboza 2023 aho aba bombi bazaba basezerana imbere y'Imana.
Mu bukwe bwa Meddy na Mimi bwabaye muri 2021 ,The Ben yarabaririmbiye, byitezwe ko uyu muvandimwe na we azamuririmbira indirimbo zirimo 'My Vow' bafatanije mu kuyitunganya ndetse inumvikanamo amajwi yabo yombi.
KANDA HANO UREBE INDIRIMBO NSHYA YA THE BEN YISE NI FOREVER
Meddy yibukije The Ben na Pamella ko urukundo rwabo ari urw'iteka bakwiye kuzahora babizirikanaThe Ben na Meddy babaye nk'abavandimwe kubera ubuzima banyuranye yaba mu Rwanda no muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika
Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137665/meddy-yifurije-ishya-nihirwe-the-ben-na-pamella-137665.html