Urukundo ni rwiza cyane.Urukundo ruraryoha ndetse abazungu baravuga ngo 'Love is a Beautiful Thing'.Niba ufite uwo wahaye umutima wawe akawemera, gerageza umuguyaguye, umugume hafi, umukunde , ujye umwita amwe muri aya magambo tugiye kukubwira.
Â
Iyo wise umukunzi wawe utuzina twiza, bimuzamurira icyizere bigatuma yumva ko mu buzima bwawe ari we wiganza.
Â
Umugabo umwe yaragize ati:'Ubwo nari nkiri umusore ntabwo nakundaga ibintu byo kwita umukunzi wanjye utuzina cyangwa kumuhamagara utugambo twiza kuko nabonaga ari iby'abantu batize, abantu baciriritse nyamara umunsi umwe naje gusanga naribeshye kuko nta gihe namaranaga n'uwo mukobwa'.
Â
Yakomeje agira ati:'Nahoraga ntndukana n'abakobwa , hakaza abandi nabo tugakundana , hakaza abandi nabo tugakundana gutyo gutyo kugeza ubwo nageze imyaka myinshi ntarashaka'.
Â
Muri aya magabo uyu mugabo yemeza ko umunsi yize kwita umukunzi utugambo twiza , ari wo munsi urukundo rwe rwakomeye ndetse agahita ategura n'ubukwe.
Â
DORE AMAZINA UKWIRIYE GUHITAMO RIMWE WITA URUKUNO RWAWE.
1.Rukundo rwanjye [My Love]: Izina , Rukundo , Rukundo rwanjye , ntabwo rijya ritakaza agaciro ndetse riryoha mu matwi y'uwo wihebeye akajya yumva wahora urimuhamagara.
Â
2.Buryohe bw'Umutima wanjye [Sweetheart] : Aka kazina kerekana uburyo ukunda uwo muntu ukuri imbere n'agaciro umuha.
Â
3.Buki bwanjye [Honey] : Niba utari wahitamo akazina wita urukundo rwawe, hera kuri , Honey , Buki , gake gake uzagenda uzamuka.Kumva ko ariwe buki bwawe biramunyura.
Â
4.Mutima wanjye [My Heart]: Byashobokako utari wabona akazi keza, kwita umukunzi wawe ngo My Heart ni ibintu ahora akumbura kumva.
Â
5.Kazuba Kanjye [My Sunshine]: Aka kazina kereka umukunzi wawe uburyo yagize umumaro mu buzima bwawe.
Â
6.Malayika wanjye [My Angel]: Iri zina rituma amenya ko ari we murinzi wawe.
Â
7.My Soulmate: Iri zina rimwerekako mukwiranye akajya ahora akwirahira.
Â
8.Buri kimwe cyanjye [My Everything]: Mbega izina ryiza.Ese wakumva ukuntu kuba buri kimwe cyawe bizamunyura ?.
Â
9.Ntwari yanjye [My Hero]: Nta numwe uzigera amwegera mu gihe azi neza ko afite intwari ye imurinda.
Â
10.Umwiza wanjye [My Beautiful]: Namenya ko ariwe mwiza wawe, ntabwo azigera atekereza na rimwe ko utamukunda.
Â
Hitamo izina ryawe uyu munsi.Nubona utarimo gukunda aya mazina twaguhaye.Utwandikire kuri Email yacu [email protected], tugufashe kubona izina umwita cyangwa uce kuri watsapp yacu.
The post Menya utuzina twiza cyane wajya wita uwo wahaye umutima wawe akanyurwa appeared first on The Custom Reports.
Source : https://thecustomreports.com/menya-utuzina-twiza-cyane-wajya-wita-uwo-wahaye-umutima-wawe-akanyurwa/