Miss Rwanda 2016 Mutesi Jolly, utajya atezuka mu gutanga inama ku bantu bose by'umwihariko urubyiruko, kuri iyi nshuro, yavuze ibintu 2, umuntu ushaka gukira akwiriye kugira nyambere akabiha umwanya.
Â
Anyuze kumbuga Nkoranyambaga ze Nyampinga w'u Rwanda 2016 umaze kuzuza ibihumbi 100 by'abamukurikira kuri Konti ye ya X [Twitter], yagize ati:
Â
'Mu Rugamba rwawe rwo kwiteza imbere, 1, Ntabwo ari ngombwa ko ibyo ukora byose ubanza ku kubyumvikanaho n'abantu bose. Gusa,uzaharanire kubikorana umucyo ni ubunyangamugayo.
Â
2,Uzakugirira icyizere akaguha amahirwe runaka, uzakore iyo bwabaga uyabyaze umusaruro nkaho utazabona andi. Amahirwe aza rimwe mu Buzima'.
Â
Miss Mutesi Jolly yashimiwe n'abantu cyane banyuze ahatangirwa ibitekerezo , kubera uburyo yitwara ndetse n'inama adahwema guha abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ze cyangwa ahandi hantu agirirwa amahirwe yo gukorera ikiganiro.
Â
Miss Mutesi Jolly azwiho kuba impirimbanyi y'amahoro iharanira uburenganzira bwa muntu by'umwihariko uburenganira bw'umwana w'umukobwa.
Mu Rugamba rwawe rwo kwiteza imbere,
1: Ntabwo ari ngombwa ko ibyo ukora byose ubanza ku kubyumvikanaho ni abantu bose. Gusa,uzaharanire kubikorana umucyo ni ubunyangamugayo.
2.Uzakugirira icyizere akaguha amahirwe runaka, uzakore iyo bwabaga uyabyaze umusaruro nkahoâ¦
â" Jolly Mutesi. #TeamPK (@JollyMutesi) December 4, 2023
The post Miss Mutesi Jolly yavuze ibintu 2 by'ingenzi bishobora gufasha abantu bifuza gutera imbere kugera kuntsinzi yabo appeared first on The Custom Reports.