MTN yahaye abakiriya bayo iminsi mikuru ibege... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu gihe bizihiza isabukuru y'imyaka 25 bamaze baha abaturarwanda serivisi zinoze z'itumanaho, MTN Rwanda yongeye guhamya ko yitaye ku bayigana nk'uko yabyiyemeje ku munsi wa mbere igera mu Rwanda mu 1998.

Ni urugendo bavuga ko rutabuzemo imbogamizi, ariko na none bakishimira ko babashije gushikama bagaha serivisi nziza abaturarwanda byumwihariko abakiriya ba MTN.

Uyu munsi, MTN Rwanda yishimiye kongera kwibutsa abanyarwanda ko nyuma y'imyaka 25 yose ikibitayeho, kandi ko ikomeje gahunda yo kurushaho kubegereza serivisi zayo aho batuye bakazibona byoroshye bidasabye ko bakora urugendo rurerure nk'uko byahoze.

Umukozi ushinzwe amashami mato n'amanini muri MTN Rwanda, Innocent Abaho asobanura ibijyanye n'iri shami rishya yagize ati: 'Tubitayeho turushaho kubegereza serivisi zoze za MTN. Kera umuntu yakoraga urugendo rurerure kugira ngo abone serivisi zacu, uyu munsi izo express shop nta kindi cyazizanye, ni ukugira ngo zorohereze umuturarwanda aho ari hose kuba yagera kuri serivisi za MTN uko azishaka n'uko azifuza.'

Innocent yasobanuriye InyaRwanda ko 'Epress Shop' ari ishami rito rya MTN riri munsi y'andi asanzwe arimo 'Service Center' na 'Connect Shop.' Yongeyeho ko ari ahantu abakiriya babo bashobora gusanga serivisi zose za MTN bakenera umunsi ku wundi.

MTN Rwanda ifite intego yo kugeza iri shami rito mu gihugu cyose, aho yifuza ko muri Kamena umwaka utaha 'Express shop' zaba zamaze kugera mu Mirenge yose y'u Rwanda, aho buri wese ashobora kubona serivisi akeneye atagiye kure y'aho atuye.

Muri gahunda ya MTN Rwanda  ifatanije n'abandi bafatanyabikorwa batandukanye ya 'Macye Macye,' igamije kwegereza abaturarwanda telefone, harishimirwa ko abakiriya bayakiriye neza ndetse bakomeje kuyitabira ku bwinshi.

MTN kandi yamaze impungege abakiriya  bayo ku kibazo kijyanye n'amarezo (Network), aho umuyobozi ushinzwe amashami yayo yagize ati: 'Mu by'ukuri rezo ya MTN iri ahantu hose nk'uko tuvuga ngo 'Everywhere you go.' Aho itaboneka hashobora kuba ari hake,nabwo iyo hamenyekanye, mu gihe gikwiye turahakosora, ariko rwose rezo yacu ku kigero cya 99% ushobora kuyisanga aho ariho hose mu Rwanda.

Gusa birashoboka ko hari nk'ako gato ka 0.1% k'aho tudashobora kuba twabona uyu mwanya, ariko nk'uko itumanaho riteye tugenda buri munsi twongeramo ibyatuma noneho biba 100% kuko nicyo cyifuzo cyacu.'

MTN Rwanda ifite abakiriya barenga miliyoni 7, kuri ubu irishimira ko imaze kwagurira henshi ibikorwa byayo mu gihugu, aho uyu munsi ifite ahatangirwa Serivisi (Service Center) zigera kuri 24 mu ntara zose z'igihugu, ikaba ifite amashami mato ya 'Connect Shops' abarirwa muri 72 mu gihugu hose, ndetse n'aya mashami mato cyane ya 'Express Shop' yafunguwe muri uyu mwaka asaga 351.

Kuri aya mashami ari mu gihugu hose, niho ushobora gukura serivisi zose waba wifuza za MTN zirimo guswapisha, kubaruza  sim card, kubitsa no kubikuza, guhinduza umubare w'ibanga, gusobanuza ibijyanye na 'Macye Macye,' n'ibindi.

Si amashami gusa, kuko MTN ifite n'abandi bakozi baboneka ahantu hose bazwi nk'aba 'agents,' babarura za Sim Card bagakora n'ibindi. Kugeza uyu munsi bamwe muri bo bakorera muri Kiosk bararenga 1000, mu gihe abandi bafite amazu bakoreramo bashobora gutanga serivisi zitandukanye za MTN barenga 5000, bisobanura ko izi serivisi zishobora kuboneka mu ntambwe nke zishoboka ahantu hose waba uri mu gihugu cy'u Rwanda.

Abaho Innocent, umuyobozi ushinzwe amashami ya MTN mu gihugu hose

Connect Shop, niryo shami rito ryari risanzwe ribonekaho serivisi za MTN

Umwaka utaha nta muturarwanda uzongera kurenga umurenge atuyemo ajya gushaka serivisi za MTN

Express Shop zaje ari igisubizo cya byose

MTN ikomeje kwita ku bakikiya bayo nyuma y'imyaka 25 igeze mu Rwanda 

">Kanda hano urebe ikiganiro kirambuye InyaRwanda yagiranye na MTN ku bijyanye na 'Express Shop'

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137504/mtn-yahaye-abakiriya-bayo-iminsi-mikuru-ibegereza-serivisi-binyuze-muri-express-shop-video-137504.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)