MTN yahembye abanyeshuri bahize abandi mu gut... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuwa Gatanu tariki ya 8 Ukuboza 2023 ku cyicaro gikuru cya MTN Rwanda giherereye i Nyarutarama, hatanzwe ibihembo ku bana b'abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye mu bigo bya TVT School, bamuritse imishinga yahize indi kuba myiza no gutanga isura ku musaruro witezwe n'Igihugu.

Iki gikorwa cyahuje abayobozi bakora mu Kigo cy'Itumanaho cya MTN, abanyeshuri bahembwe n'ababyeyi babo, umwe mu bayobozi ba TVET Rwanda, ndetse n'abandi.


Igihembo cy'umwanya wa mbere cyahawe itsinda ry'abana bane  ryakoze umushinga wo kuhira imyaka binyuze mu ikoranabuhanga. Aba bana bahawe miliyoni 5 Frw zo gutera inkunga umushinga wabo no kuwuzamura. Aba bana biga mu Kigo cy'Amashuri yisumbuye cya Apeki Tumba TSS, bagarutse ku mbamutima zabo nyuma yo guhabwa inkunga.


Shema ukuriye iri tsinda yavuze ko umushinga wabo bawise Irrigation Agriculture Plantation System. Uyu mushinga uzafasha abanyarwanda kuhira imyaka bya kijyambere, aho bakoze urubuga (Website) ruzafasha umuntu kuhira atabanje kugera mu murima, amazi ahagije yamara kugera mu myaka iyo sisiteme ikikupa.

Iyi gahunda izorohera buri wese kuko abafite ama terefoni ahenze (Smartphone) n'izindi nto zidakoresha murandasi, bazabasha gukoresha iyo sisiteme byoroshye.

Ndizeye Patrick wiga mu Kigo cya Apeki, wahembwe ku mwanya wa kabiri yahawe miliyoni 3 Frw. Yasobanuye umushinga we ugaruka ku buvuzi, uzafasha abaturage kwivuriza mu rugo bitabasabye gukora urugendo.


Ndizeye Patrick yahawe miliyoni 3 Frw zizafasha umushinga we w'ubuvuzi

Uyu munyeshuri yavuze ko umushinga we uzafasha abaturage kuvugana na muganga bakoresheje telefoni cyangwa mudasobwa, nyuma bakohererezwa urupapuro rubabwira indwara barwaye n'imiti bakeneye, bakajya kuyigura muri 'Pharmacy' badakoze urugendo basanga muganga.

Yavuze ko hari uburyo (Application) bazanyuraho bwishyurwa bazakoresha, baganira na muganga.


Abayobozi mu Bigo bitandukanye birimo MTN byafashe ifoto y'urwibutso nyuma y'igikorwa gihambaye cyabaye

Iraguha Anualite wiga mu ishuri rya ESTG (Ecole Secondaire Technique de Gisenyi) niwe wabaye uwa 3 ndetse akarusho yari umukobwa. Yavuze ku mushinga we yateguye w'ubuhinzi. 

Uyu mushinga uzorohereza abahinzi, kuko baziyandikisha bakoresheje telefoni bagatanga imyirondoro irimo indangamuntu na nomero ya terefoni igendanwa, bakoroherezwa kubona imbuto, ifumbire n'ibindi.



Uyu mwana w'umukobwa yahawe miliyoni 2 Frw hashyigikirwa umushinga we w'ubuhinzi

Nyuma yo guhabwa igihembo yagize ati 'Nahisemo umushinga w'ubuhinzi kuko nabonaga ariho harimo ikibazo gikomeye cyane, kuko abahinzi benshi ntabwo bazi ukuntu bahinga mu buryo bukwiye."

'Iki gihembo kiranshimishije bigiye kumfasha kuzamura umushinga wanjye kandi mbonye ko igitekerezo cyanjye ari ingirakamaro ku gihugu'.

Mu kiganiro na InyaRwanda, Umukunzi Paul Umuyobozi mukuru wa Rwanda TVET Board, yashimiye aba bana bagaragaje ubushake bwabo mu gukora imishinga, bakaba babonye inkunga ifasha ibitekerezo byabo.


Umuyobozi wa TVET Rwanda Board yishimiye inkunga yatanzwe na MTN. Ati 'Icyo twize ni uko amashuri ya Tekinike n'Ubumenyingiro arimo udushya twinshi cyane dutandukanye. 

Ndahamagarira urubyiruko rwacu gukomeza guhanga udushya kugira ngo dukomeze gukemura ibibazo bibangamiye iterambere ry'Igihugu cyacu, kandi ndashimira aba bana batsinze'.

Alain Numa, umwe mu bayobozi ba MTN Rwanda bitabiriye igikorwa cyo guhemba abanyeshuri bafite imishinga yahize iyindi, yavuze ko MTN ifite ibikorwa byinshi bifasha urubyiruko, abagore n'abandi, kandi ko bizakomeza kwiyongera bazamura imibereho y'abaturage.

Yavuze ko bafite ikitwa MTN CSI yibanda ku bikorwa byo gufasha birimo iby'ubuvuzi, uburezi, gushyigikira imishinga na gahunda ya Leta.


Alain Numa yavuze ko MTN ifite ibikorwa byinshi bizagirira abaturage akamaro

Mu mwaka wa 2022, MTN Rwanda yatangije gahunda yiswe 'School Digitalization' mu burezi, aho muri buri Karere hashyizweho icyumba mpahabwenge (Computer Lab), mu rwego rwo gufasha abana kwiga neza, ndetse bamaze gutanga mudasobwa zirenze 300 mu mashuri agera kuri 20. 

Nyuma yo gutanga mudasobwa bagiye kureba icyo zamariye abana bazihawe, hashyirwaho ipiganwa, aba bana batatu baratsinda kubera imishinga yabo ishimishije.

Yavuze ko bitarangiriye aha, ahubwo ko biteguye no kuzahuza aba bana n'abafatanyabikorwa babo bakomeye, mu rwego rwo gukomeza kubafasha kunguka byinshi ku mishinga yabo.

Ati 'Iyi mishinga yabo ni myiza cyane kuko ejo n'ejo bundi MTN izaba ikiraro kibahuza n'abandi bafatanyabikorwa, kugira ngo ikomeze kubateza imbere ubwabo n'imiryango yabo'.


Kayitare David  ushinzwe ibikorwa by'ubuterankunga muri MTN Rwanda niwe wayoboye iki gikorwa

KANDA HANO UREBE AMAFOTO YAFASHWE HATANGWA IBIHEMBO BY'ABANYESHURI BAMURITSE IMISHINGA

AMAFOTO: NGABO SERGE



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137386/mtn-yahembye-abanyeshuri-bahize-abandi-mu-gutegura-imishinga-ifitiye-igihugu-akamaro-amafo-137386.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)