Kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Ukuboza 2023, ikigo cy'itumanaho cya MTN Rwanda cyamuritse ku mugaragaro Pack nshya za SMS (ubutumwa bugufi) zari zitegerejwe n'abantu benshi biganjemo abafite ubumuga bwo kutabona.
Iki gikorwa, cyabereye Kabeza mu Mujyi wa Kigali, ku cyicaro cy'Umuryango Nyarwanda w'Abafite Ubumuga bwo Kutumva no Kutavuga (RNUD), ahari hateraniye bamwe mu bayobozi b'uru rugaga ndetse n'abakozi ba MTN.
Umwe mu bakozi ba MTN Rwanda, Umulinga Darlia yavuze ko nka MTN bishimiye kumurikira abakiliya babo Pack nshya za SMS, asobanura ko bagize iki gitekerezo nyuma yo gutekereza ku ngeri zose z'abakiliya bafite babona bakwiye kubashakira igisubizo kirambye.
Umulinga yagize ati: 'Mu bakiliya dufite, harimo abakunda gusabana n'inshuti n'imiryango yabo bakoresheje SMS, hanyuma tukagira n'iyindi ngeri y'abantu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga. Ibyo rero nibyo byaduteye kuba twabagezaho serivisi yabafasha ariyo ya SMS Pack.'
Yakomeje asobanura ko iyo uguze iyi pack iguha SMS gusa nta bindi by'ibindi by'iminota yo guhamagara cyangwa interineti. Avuga ko bizeye ko iyi pack igiye kubera benshi igisubizo mu bijyanye n'itumanaho.
Iyi pack kandi ijyanye n'imwe muri gahunda nyamukuru za MTN bise 'Twese Initiative,' igamije kutagira uwo basiga inyuma.
Umuyobozi ushimwe imikoranire n'izindi nzego muri MTN Rwanda, Mukundwa Christina yashimangiye ko kutagira usigazwa inyuma arimwe mu ndangagaciro za MTN.Â
Yasobanuye ko nyuma yo gusuzumana ubushishozi ubusabe bwa bamwe mu bafatabuguzi babo, batekereje ku guhanga agashya ko kuzana pack za SMS mu rwego rwo kubereka ko nabo bitaweho kimwe n'abandi.
Christina yasobanuye ko bizeye ko iki ari igisubizo kirambye bageneye abafite ubumuga bwo kutabona, aho noneho bagiye kujya babona uko basabana n'abandi, bakagaragaza ibyifuzo n'ibyiyumviro byabo.
Umujyanama muri Komite Nyobozi ya RNUD waje anahagarariye umuyobozi mukuru w'uyu muryango, Bizimana Jean Damascene yashimiye byimazeyo MTN Rwanda idahwema kubagaragariza ubufatanye bwiza mu kuborohereza uburyo bw'itumanaho.
Yifashishije ururimi rw'amarenga yagize ati: 'Dusanzwe turi abakiliya ba MTN ariko twari dufite imbogamizi y'uburyo tubona abandi bantu bahamagara, bafite ama pack atandukanye ku mafaranga macye bakabaha iminota myinshi, twe tukibaza kubera iki twebwe tuzigura tugahabwa message nkeya?
Buri munsi twabyibazaga ariko ubu ngubu tubonye igisubizo, Imana inyuze muri MTN turasubijwe. Turashimira n'umuyobozi mukuru wa RNUD, Samuel Munana ko yashoboye gukorana na MTN, akabasha kubifatanya n'izindi nshingano zikomeye aba afite kandi akadusangiza amakuru yose abonye.'
Uyu muyobozi yijeje gukomeza kubaka ubufatanye bwiza busanzwe hagati yabo na MTN, abashimira ko bazirikanye ko abaturarwanda bose badafite ubushobozi buhagije maze bagashyiraho pack zihera ku giceri cya 50.
Kugura iyi interineti, ni ugufata telefoni yawe ugakanda *140*6#, ugakurikiza amabwiriza. Aha, niho usanga pack za SMS gusa zirimo iz'umunsi, iz'icyumweru ndetse n'iz'ukwezi.
Kimwe mu byishimiwe cyane, ni uko uba ufite amafaranga 50Frw gusa, ugahabwa SMS 30 zose zimara amasaha 24.
MTN Rwanda, yakanguriye abantu gutangira kugura izi pack bakazikoresha ari benshi, iboneraho no gusezeranya abafatabuguzi bayo gukomeza kubazanira udushya twinshi no kubagenera serivisi zitandukanye mu rwego rwo kubaka ikoranabuhanga buri munyarwanda wese yisangamo.
MTN yamuritse ku mugaragaro Pack za SMS zizafasha cyane cyane abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga
MTN itewe ishema no gukora igikorwa nk'iki
Byari ibyishimo ubwo umuyobozi muri MTN yerekaga umuyobozi muri RNUD uburyo bwo kugura Pack za SMSÂ
Mukundwa Christina, umuyobozi ushimwe imikoranire n'izindi nzego muri MTN Rwanda
Umuryango Nyarwanda w'Abafite Ubumuga bwo Kutumva no Kutavuga washimiye byimazeyo MTN Rwanda yabatekerejeho
Umukozi wa MTN, Umulinga Darlia, asobanura ibijyanye na Pack nshya ya SMS gusa
Akanyamuneza kari kose kuri Bizimana waje ahagarariye ubuyobozi bwa RNUDÂ
Yatangaje ko ibi bari babitegereje igihe kinini
Pack nshya za SMS gusa zahageze
MTN ikomeje gahunda yo gutanga serivisi zinoze ntawe isize inyuma
Kanda hano urebe andi mafoto yaranze iki gikorwaÂ
AMAFOTO: Ngabo Serge -InyaRwanda