Mu bukwe, umugabo yatanze impano y'inkwi maze abaraho bose barumirwa #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uraza gutangazwa n'impamvu uyu mugabo yatanze iyo mpano Ku munsi w'ubukwe nk'uko byatunguye abageni bayihawe.

Mu bukwe byageze mu gihe cyo gutanga impano maze nawe yegera imbere ashyikiriza impano y'inkwi yari yageneye abageni.

 

Ushobora kuba wabyumvishe cyangwa ukabisoma mu bitangazamakuru binyuranye, hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga hakomeje kuvugwa inkuru yuyu mugabo watanze impano y'inkwi we yita impano ikomeye nubwo Hari abatabyumva kimwe nawe.

 

Uyu mugabo yatanze inkwi nk'impano yahaye abageni ku bukwe bwabo. Ese wowe urumva izo nkwi yazibahaye ngo bazimaze iki! Ese bivuze iki gutanga inkwi nk'impano mu bukwe!! Uraza gutangara numenya ubusobanuro bwinkwi ndetse uramenya ko burya uyu mugabo yatanze impano ikomeye nubwo benshi batabyumva neza.

 

Ubusanzwe inkwi zifatwa nk'ikimenyetso cy'ubumwe amahoro ndetse n'umunezero! Ese ubu noneho murumva impamvu uyu mugabo yatanze inkwi nkimpano yahaye abageni ku munsi w'ubukwe bwabo!!

Gutanga impano y'inkwi ku bageni, uyu mugabo muri macye yifurizaga abo bombi bakoze ubukwe kuzagira amahoro mu rugo rwabo, kuzagira ubumwe mu rugo rwabo ndetse no kuzagira umunezero mu rugo rwabo!

 

Bivuze ko uyu mugabo icyo yifurizaga uyu muryango Ari cyiza cyane nubwo benshi batamenye ibyo yashakaga kumenyesha.

 

Impamvu inkwi zifatwa nk'ikimenyetso cy'ubumwe amahoro ndetse n'umunezero nuko ngo mu myaka ya cyera ubwo umuryango wabaga ugiye kuganira mu ijoro, bacanaga inkwi kugira ngo bote ndetse babone uburyo baganira neza bishimye ariko bimakaza ubumwe n'umunezero ndetse namahoro mu rugo rwabo, bityo abantu benshi bakaba bubaha inkwi batyo.

 

Ese ubu noneho wumvishe impamvu uyu mugabo yatanze inkwi nkimpano yahaye abageni ku munsi w'ubukwe bwabo!?

 

Source: muranganewspaper.co.ke

The post Mu bukwe, umugabo yatanze impano y'inkwi maze abaraho bose barumirwa appeared first on The Custom Reports.



Source : https://thecustomreports.com/mu-bukwe-umugabo-yatanze-impano-yinkwi-maze-abaraho-bose-barumirwa/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)