Mu byo bapfa harimo umugore! Imvo nimvano y... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu Isi y'imyidagaduro hakunze kurangwa amakimbirane no gushyamirana mu bahanzi bizwi cyane nka 'Beef' mu ndimi z'amahanga. Ibi ariko bihindura isura iyo bigeze ku baraperi dore ko aribo bakunze gushyamirana birangwa no gutukana, kunengana yewe no kwifurizanya urupfu byose babinyujije mu ndirimbo bakora, mu biganiro baha itangazamakuru ndetse no ku mbuga nkoranyambaga.

Ku bakurikirana imyidagaduro y'imahanga cyane cyane iy muri Amerika dore ko ariho haba ishyushye cyane, bazi 'Beef' imaze igihe iri hagati y'abaraperi babiri bakomeye aribo Curtis Jackson uzwi nka 50 Cent hamwe na Sean Combs wamamaye na P. Diddy cyangwa Diddy.

Ese urwango ruri hagati ya 50 Cent na Diddy rwaturutse he?

50 Cent amaze igihe kinini adacana uwaka na Diddy

Ushobora kwibaza uti ese ko 50 Cent na Diddy bose ari abaraperi bakomeye, bamaze igihe mu muziki ndetse banahiriwe nawo ukabakiza baba bapfa iki?

Aba bombi bafite ibintu birenga 5 bituma badacana uwaka ndetse bakaba bamaze imyaka 24 bibasirana. Beef yabo iri mu zimaze igihe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku buryo usanga benshi banabasa kwiyunga kuko barambiwe kubona buri gihe batongana.

Kimwe n'abandi bahanzi, 50 Cent na Diddy batangiye bapfa ko umwe abwira undi ko amurenzeho mu muziki, undi asuzugura mugenzi we ko ntabuhanga afite mu kurapa, gusa ibi byaje gufata indi ntera kuva mu 1999 kugeza ubu aho 50 Cent ari gusabira Diddy ko yafungwa burundu bitewe n'ibyaha akomeje gushinjwa.

Amateka y'urwango ruri hagati ya 50 Cent na Diddy

Mu 1999 niho 50 Cent na Diddy batangiye kutumvikana

Urwango rwaba baraperi b'ibyamamare rwatangiye kera mu mwaka wa 1999. Iki gihe Diddy uzwi ku mazina menshi arimo nka Puffy Daddy, P. Diddy, Brother Love n'andi menshi, yari mu baraperi bakomeye ndetse anafite inzu ifasha abahanzi ya 'Bad Boys Records' yabarizwagamo ibikomerezwa nka nyakwigendera Christopher Wallace wamamaye cyane muri Rap ku izina rya 'The Notorious B.I.G' cyangwa se Biggie Smalls.

Muri iki gihe ariko 50 Cent we yarakisunganya agitangira umuziki hamwe n'itsinda rye rya 'G-Unit' yabanagamo n'abaraperi bakomeye barimo The Game hamwe na Tony Yayo n'abandi. Mu gushaka kuzamuka no kumenyekana 50 Cent yitabaje Diddy amusaba ko yamusinyisha muri label ya Bad Boys Records nyamara Diddy ntiyabimwemerera amubwira ko we n'itsinda rye atabasinyisha kuko ntabuhanga yababonanye kandi we afasha abahanzi b'abahanga banabasha kumwinjiriza amafaranga.

Iki gihe Diddy atera utwatsi 50 Cent akanga kumusinyisha muri label ye byaramubabaje cyane. Ni nabwo batangiye gushwana banabishyira ku mugaragaro. Ntibyatinze 50 Cent yahise akora indrimbo yitwa 'How To Rob' bisobanuye 'Uko Biba' yibasiramo bikomeye Diddy ndetse anigambamo ko amafaranga aratisha azayamwiba cyangwa akamuteza ibirara bakuranye mu gace ka Queens i New York bikaba aribyo bimwiba ayo mafaranga atuma yumva arenze abandi baraperi.

Mu 2000 50 Cent yahuye n'ibyago byo kuraswa n'abagizi ba nabi aho bamurashe amasasu 9 nyamara ntapfe. Yamaze igihe kinini mu bitaro arembye ndetse n'ijwi rye ryari ryarangiritse dore ko byamusabye amezi 8 y'abaganga bamufasha kongera kurigarura kugirango yongere abashe kurapa. Muri iki gihe ubuzima bwa 50 Cent bwari hagati y'urupfu  n'umupfu, abahanzi benshi bamwifurizaga gukira ari nako banamusura mu gihe abandi bakoze indirimbo zimutera akanyabugabo mu gihe yari akiri mu bitaro.

Ibi ariko siko Diddy we yabibonaga dore ko mu gihe abahanzi bandi babaye hafi ya 50 Cent, we yahisemo kumwishima hejuru ndetse avugira kuri televiziyo mpuzamahanga ya 'BET' ko atumva uburyo 50 Cent akiri muzima.

Diddy yakinnye ku mu byimba 50 Cent ubwo yaraswaga amasasu 9 ntapfe

Ubwo umunyamakuru yamubazaga icyo atekereza ku buzima bwa 50 Cent, yasubije ati: 'Ntabwo numva uburyo 50 Cent akiri muzima. Yakabaye yarapfuye, ese mwari mwabona umuntu uraswa amasasu 9 akarokoka? Kereka niba yaratubeshye baramurashe nk'isasu rimwe gusa amasasu 9 yagakwiye kuba yarapfuye''.

Ibi ntibyakiriwe neza na benshi byumwihariko 50 Cent dore ko ubwo yaramaze kugira asubiye mu muziki yavuze ko adashidikanya ko Diddy yaba ariwe wihishe inyuma y'abagizi banabi bamurashe bitewe n'ibyo yamutangajeho ubwo yari akiri mu bitaro.

Urwango rw'aba bombi rwarakomeje rushora imizi aho umwe yibasiraga undi ubutitsa cyane cyane 50 Cent wakunze kugaragaza ko Diddy ari umuraperi w'umuswa ndetse ko ari n'umwambuzi bitewe n'uko abahanzi benshi babaga muri label ye bayivuyemo bamushinja kubambura amafaranga.

Nkw'ihutishije, mu mwaka wa 2011 50 Cent yasubije amaso inyuma avuga ko nubwo kera yababajwe n'uko Diddy atamusinyishije muri label ye, ko ubu abyishimira kuko yamaze kubona ko n'ubundi ntacyo yari kumumarira kitari ukumuriraho amafaranga no kumudindiza. 

Ku ruhande rwa Diddy ntiyakunze kwibasira cyane 50 Cent gusa ntibyamuzaga ko hari igihe yanyuzagamo akamwibasira ku mugaragaro. Mu 2018 ubwo filime y'uruhererekane yitwa 'Power' ikinamo 50 Cent wanayishoragamo amafaranga, yaciye ibintu kugeza n'ubu iri mu zirebwa cyane kuri Netflix. Ibi ariko ntibyashimishije Diddy wamugaye avuga ko iyi filime isebya abirabura ko ibagaragaza mu isura mbi yo gucuruza ibiyobyabwenge ndetse agaya 50 Cent ko yagakwiye gushora amafaranga muri filime zigisha sosiyete ibyiza aho kwigisha ibijyanye n'ibiyobyabwenge.

Mu kumusubiza 50 Cent yavuze ko ari ishyari amufitiye rituma asebya ibikorwa bye ndetse akaba abiterwa nuko abona yarateye imbere ntaruhare yabigizemo mu gihe yari yaramwiyambaje kera akamutera umugongo.

Mu byo bapfa harimo n'umugore!

Mu rwango bari basanzwe bafitanye haniyongereyem gupfa umugore witwa Daphne Joy

Ubusanzwe bavuga ko ifaranga n'abagore aribyo biteranya abagabo! Ibi rero nibyo byabaye kuri 50 Cent wari usanzwe atumvikana na Diddy noneho hanajyamo ikibazo cyo gupfa umugore biba ibindi bindi.

Kuva mu 2012 50 Cent yari mu rukundo n'umunyamideli witwa Daphne Joy ndetse baje no kubyarana umwana w'umuhungu witwa Sire Jackson. Mu 2019 50 Cent yemeje ko yatandukanye na Daphne Joy nyuma y'ibyavugwaga mu binyamakuru birimo na TMZ ko aba bombi batandukanye bapfa Diddy.

50 Cent arikumwe na Daphne Joy n'umuhungu wabo Sire Jackson

Iki gihe 50 Cent yakoze 'Live' kuri Instagram asobanura icyo yapfuye na Daphne Joy bari bamaranye imyaka 7 banafitanye umwana. Bitunguranye 50 Cent yavuze ko Daphne Joy yamuciye inyuma akaryamana na Diddy kandi ko yagiye abona ubutumwa bwinshi yandikarana n'uyu muraperi badacana uwaka.

Diddy yabaye intandaro yo gutandukana kwa Daphne na 50 Cent bari bamaranye imyaka 7

Benshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga batangiye kwibasira Diddy bamugaya ko yaryamanye n'umugore w'umugabo wundi byongeye akaba umugore wa 50 Cent basanzwe ari abanzi. Mu kwisobanura Diddy yatangaje ko ibyo yakoze atari ubugambanyi cyangwa kwihenura kuri 50 Cent ahubwo ko ari mu rukundo na Daphne Joy.

50 Cent ntiyashimishijwe no kubona uwari umugore we akundana na Diddy

Amafoto ya Diddy na Daphne Joy bari mu biruhuko yatangiye guca ibintu hirya no hino ari nako 50 Cent akomeza gutuka Diddy ndetse yanamubajije kuri Instagram agira ati: 'Ese niba unyanga koko nk'uko ubivuga kuki wantereteye umugore? Wowe ukunda ukanifuza ibyo mfite kugeza no kuri mama w'umuhungu wanjye''.

Daphne Joy nawe yakunze kwerekana amafoto ye na Diddy barya ubuzima

Nk'uko uyu mubano wa Diddy na Daphne Joy watangiye uvumwa na benshi batari bawushyigikiye, ntabwo warabye dore ko bamaranye umwaka umwe gusa maze bagatandukana Diddy agahita atangira gukundana n'umuraperi Yung Miami wo mu itsinda rya 'City Girls'.

Ubwo aya makuru yamenyekanaga ko Diddy yatandukanye na Daphne, 50 Cent yayasamiye hejuru maze agaragaza ko Diddy atari agamije urukundo kuri Daphne. Yanditse kuri Twitter ye agira ati: 'Nk'uko nabivuze ntabwo Diddy yaterese Daphne kubera urukundo ahubwo yashakaga kundakaza gusa''.

50 Cent yagiye ashinja Diddy ibyaha birimo kwicisha Tupac Shakur, kwica umugore we Kim Porter hamwe no gufata ku ngufu

50 Cent yakunze gushinja Diddy ko yicishije Tupac Shakur

Kuva mu 1996 Diddy yakunzwe gushyirwa mu majwi ko yaba yaragize uruhare mu rupfu rw'umuraperi w'icyamamare Tupac Shakur ufatwa nk'umwami w'ijyana ya Rap/Hip Hop. Hari filime na documentaire zagiye zikorwa zerekana uruhare rwa Diddy mu rupfu rw'abaraperi barimo Tupac hamwe na Notorious B.I.G wari n'inshuti ye magara.

Mu mezi abiri ashize nibwo Diddy yongeye kugarukwaho cyane atungwa agatoki mu kugira uruhare mu rupfu rwa Tupac, ibi byongeye gusakuza bitewe n'uko Keefe D ukurikiranyweho kwica Tupac, yavugiye mu rukiko ko Diddy ariwe wishyuye itsinda ry'ibirara yari ayoboye ryitwa 'Compton Crips' ngo bahitane ubuzima bwa Tupac.

50 Cent yahise atangaza ko aya makuru atari mashya ko asanzwe azwi ko Diddy ariwe wicishije Tupac, yakomeje avuga ko yakabaye yarahaye amafaranga menshi Keefe D kugirango ntazamuvemo aho kumara amafaranga menshi ayajyana mu bagore.

50 Cent avuga ko Diddy agomba kuryozwa urupfu rwa Tupac

Ntibyagarukiye aho kuko 50 Cent yakomeje avuga ko Diddy aticishije Tupac gusa ahubwo ko yicishije n'umukinnyi wa filime Kim Porter wahoze ari umugore babyaranye abana batatu. 50 Cent yakomeje agira ati: 'Kuki mwirengagiza ko mu 2021 ubwo Kim Porter yapfaga, yapfuye habura ibyumweru 3 gusa ngo asohore igitabo kivuga ku ihohoterwa Diddy yamukoreye ubwo babanaga? Ko mwirengagiza ko yapfiriye mu nzu yari maze iminsi mike yimukiyemo yahoze ari iya Diddy?''

Ibi 50 Cent yavuze byenda gusa nk'ibyo umuryango wa Kim Porter wareze Diddy mu 2021 aho wamushinjije ko yicishije Kim Porter ngo atazatanga ubuhamya bwamufungisha. Ibi kandi byagiye binasakuza mu binyamakuru bitandukanye gusa ntacyo Diddy yigeze abivugaho kimwe n'uko  aruca akarumira iyo abajijwe ku ruhare rwe mu rupfu rwa Tupac Shakur.

Mu minsi ishije kandi umuhanzikazi Cassie wanahoze ari umukunzi wa Diddy yamujyanye mu nkiko amushija kumukubita, kumufata ku ngufu no kumunywesha ibiyobyabwenge ku ngufu. Mu masaha ari munsi ya 24 Cassie atanze iki kirego Diddy yahise amwishyura miliyoni 30 z'Amadolari maze ikirego aragihagarika.

Ibi byavugishije benshi batunguwe no kubona Diddy yishuya aka kayabo ku munsi umwe gusa. Ibi kandi byongeye kuvugisha 50 Cent wagize ati: 'Turabizi Diddy yahohoteye abakobwa benshi tutabara kandi bose yagiye abishyura ngo batamufungisha. Mwabonye uburyo yahise acecekesha ikirego cya Cassie mu masaha macye kubera amafaranga''.

50 Cent kandi yakomeje avuga ko Diddy atajya aryozwa ibyaha akora kubera imbaraga afite akesha amafaranga bitewe n'uko akenshi yishyura bikaburizwamo. Byanatumye 50 Cent asaba ko uyu muraperi yafungwa burundu kuko ngo amaze igihe akora ibyaha ntabiryozwe.

Yanatangaje kandi ko ageze kure umushinga wo gukora 'Documentaire' yerekana ibyaha Diddy yakoze ntabihanirwe kubera ifaranga atunze. Kugeza ubu urebye ibyo 50 Cent amaze iminsi atangaza yaba mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga usanga byose bifite aho bihuriye na Diddy bamaze igihe kirenga imyaka 24 badacana uwaka.

Urwango rwa 50 Cent na Diddy rumaze imyaka 24




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137427/mu-byo-bapfa-harimo-umugore-imvo-nimvano-yurwango-ruri-hagati-ya-50-cent-na-diddy-asabira--137427.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)