Mu gahinda kenshi umusore yasangije abantu agahinda abana nako avuga ko se umubyara aryamana na buri mukobwa agejeje mu rugo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umusore ukiri muto yavuze ko hashije igihe gito amenye ko se umubyara ariwe uri inyuma yo gushwana bya hato na hato n'abakunzi be, kuko ngo iyo amaze kwereka umukobwa bakundana se umubyara, ubwo birangira uwo mukobwa aryamanye na se umubyara.

 

 

Ubusanzwe uyu musore afite imyaka 29 avuga ko yamaze igihe kinini yishinja amakosa kuba akunda gutandukana n'abakobwa bakundana, ariko yaje kumenya ukuri ko se umubyara w'imyaka 59 ariwe uri inyuma yo kubura abakobwa Bose bakundana.

 

 

Uyu musore yamenye ko buri gihe iyo yeretse umukobwa bakundana kuri se, aribwo urukundo rwe n'uwo mukobwa ruzamo agatotsi ndetse naho bigeraho bikarangira bashwanye, kuko ngo papa we ahita atwara nimero yuwo mukobwa bityo agatangira kubatereta.

 

 

Ajya kubimenya, umwe mu bakobwa bakundana niwe wabimubwiye avuga ko burya se umubyara atwara number ye ariko akaba yaranamuterese akamuporoposa, ubwo uyu musore yabyumvaga yasabye uwo mukobwa kubyemere akajya kumureba aho bari bemeranyije guhurira.

 

 

Ubwo papa w'umuhungu yahuraga n'umukobwa ukundana n'umuhungu we, yatangiye kumutereta ndetse amusaba kwanga umuhungu we ndetse amubwira ko umuhungu we n'ubundi ntakintu agira nubundi yaha uwo mukobwa. Ubwo uyu musore yahise ahamagara abakobwa Bose bahose bakundana maze bamubwira ko papa we ariwe watumaga bashwana.

 

 

Nuko uyu musore yongera gupanga n'umukobwa bakundana kongera kujya guhura na se umubyara, kuri iyo nshuro uyu musore yahise ahagera arikumwe na nyina umubyara, Niko gufata se umubyara ndetse amenya ko burya amaze igihe yishinja amakosa Atari aye.

 

 

 

Source: muranganewspaper.co.ke

The post Mu gahinda kenshi umusore yasangije abantu agahinda abana nako avuga ko se umubyara aryamana na buri mukobwa agejeje mu rugo appeared first on The Custom Reports.



Source : https://thecustomreports.com/mu-gahinda-kenshi-umusore-yasangije-abantu-agahinda-abana-nako-avuga-ko-se-umubyara-aryamana-na-buri-mukobwa-agejeje-mu-rugo/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)