Umukobwa w'uburanga budasanzwe Yolo The Queen yagaragaye mu mashusho n'amafoto wenyine yizihiza isabukuru ye y'amavuko.
Amakuru avuga ko aya mafoto yafashwe tariki 05 Ukuboza 2023, aho uyu mukobwa yari yashyizeho intego ku muntu wifuza kumubona gusa bigaragara ko ashobora kuba yaramubuze na cyane ko mu mafoto yagiye hanze yari wenyine.
Uyu mukobwa kandi yagaragaye ari kuririmba indirimbo ya Israel Mbonyi wamamaye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.
Yolo The Queen yahogoje abarimo ; Harmonize ndetse n'abandi batandukanye bagiye bagaragaza ko bakunda.Abanyamakuru batandukanye bakomeje ku mwandikira bagaragaza ko bifuza gukorana nawe ibiganiro ari nta nuwe wari wamufatisha.
Yolo yerekanye ko kugeza ubu akiri kibonumwe.
The post MU MAFOTO: Ikizungerezi Yolo The Queen yizihije isabukuru y'amavuko ye ari wenyine appeared first on The Custom Reports.