Ku nshuro ya 35, hizihijwe umunsi mpuzamahanga wahurije imbaga nyamwinshi muri Kigali Convention Center, ahabereye ibiganiro ndetse n'ibikorwa by'imyidagaduro byahurizaga ku kuzamura imyumvire ku bijyanye na Virusi itera SIDA, ndetse no kurebera hamwe icyakorwa kugira ngo intego u Rwanda rwihaye igerweho.
Insanganyamatsiko y'uyu mwaka iragira iti: 'Uruhare rwa buri wese ni ingenzi.' Uyu munsi, witabiriwe n'abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w'Ubuzima, umuhuzabikorwa wa UN, umuyobozi wa RRP+ (Umuryango w'Ababana n'Ubwandu bwa virusi itera SIDA) n'abandi.
Ku ikubitiro, abitabiriye ibirori byo kwizihiza uyu munsi basusurukijwe n'itorero ribyina imbyino gakondo, rimara ku rubyiniro iminota mike cyane bitewe n'uko ibirori byatangiye bitinzeho gato.
Kuri uyu munsi, Inyarwanda yabashije kuganira na bamwe mu bita ku bantu babana n'ubwandu bwa virusi itera SIDA, basobanura ko icyo bakora ari ukubafasha kwiyakira bakagarura icyizere cy'ubuzima.
Icyibanzweho cyane ni ukurebera hamwe icyakorwa ngo ikibazo cy'abakiri bato bakomeje kwandura SIDA ari benshi gishobore kubonerwa umuti. Ni muri urwo rwego hatangajwe ko ubukangurambaga ku bijyanye no kwirinda bukomeje cyane cyane mu rubyiruko.
Muneza Sylvie, umuyobozi w'umuryango w'ababana n'ubwandu bwa virusi itera SIDA washinzwe mu 2003, yatanze ubuhamya, avuga ukuntu RRP+ yaje igakemura ibibazo byinshi birimo ihezwa n'akato byakorerwaga ababana n'ubwandu, kwigunga n'ibindi byateraga imfu nyinshi.
Ikindi kibazo cyakemutse, ni icy'ababyeyi babyaraga abana bafite ubwandu bwa virusi itera SIDA. Ubu birashoboka cyane ko umubyeyi aba asanzwe abana n'ubwandu ariko yakurikiza amabwiriza ya muganga akabyara umwana utanduye.
Muri ibi birori kandi, itsinda rya Malayika rigizwe n'urubyiruko ryakinnye umukino nyigisho bise 'Ideal Worl,' umukino wari ukubiyemo ubutumwa bwo gusaba buri wese kugira uruhare mu kuzamura imyumvire, no kurushaho gushishikarira kugira ubumenyi bwisumbuye ku bijyanye n'agakoko gatera SIDA.
Ozania Ojelo waje ahagarariye UN yavuze ko u Rwanda rukomeje guhamiriza isi yose ko bishoboka cyane ko SIDA yashyirwaho iherezo ntihongere kumvikana abahitanwa nayo. Yashimiye icyerekezo u Rwanda rwihaye cyo kuba nta murwayi wa SIDA ukirangwa mu gihugu mu 2030.
Uyu muyobozi kandi yavuze ko kimwe mu bikwiye kwishimirwa u Rwanda rwagezeho, ari uko mu myaka 14 ishize rwashoboye kugabanya ubwandu ku kigero cya 70%.
Minisitiri w'Ubuzima, Dr.Sabin Nsanzimana yatangaje ko nubwo ubwandu bwagabanutse ku kigero gishimishije, urugamba rwo guhangana n'iki cyorezo rugikomeje kuko hari abagihitanwa na cyo.
Ati: 'Ikibabaje ni uko urubyiruko aribo bagize umubare munini w'abandura SIDA.'
Yatangaje ko hakomeje gutekerezwa ku ngamba zo gukumira iki cyorezo mu rubyiruko cyane ko aribo bayobozi b'igihugu b'ejo hazaza. Yongeyeho ko kandi nk'uko hatewe intambwe ababana n'ubwandu bwa SIDA bakaba bafata ikinini kimwe ku munsi, binashoboka cyane ko hashyirwaho ubundi buryo bworoshye bwo gufata iyi miti igabanya ubukana.
Umuyobozi w'ishami rishinzwe kurwanya SIDA muri RBC, Dr Ntazirikuzo yavuze ko mu Rwanda hagaragara 3% y'abahatuye bafite hagati y'imyaka 15-49 bafite ubwandu bwa virusi itera SIDA, ndetse ko igipimo cy'ubwandu bushya gihagaze kuri 0.08%, harimo urubyiruko rungana na 35%.
Dr. Ntazirikuzo yakomeje avuga ko kugeza ubu, abarenga 95% mu bamenye ko bafite ubwandu bafata imiti neza, naho 90% muri bo, imiti iri kubafasha kugabanya ubukana.
Yagize ati: 'Tugereranije no mu myaka 20 ishize, ubwandu bushya bugenda bugabanuka. Ariko nubwo bugabanuka, kera twagiraga abantu bakuru bandura kurusha urubyiruko ariko ubu bisa nk'ibyahindutse urubyiruko nirwo rwandura cyane kurusha abakuru.'
Mu rwego rwo kwizihiza uyu munsi kandi, hatanzwe ibihembo ku bigo nderabuzima byitwaye neza mu byiciro bitandukanye birimo abagabanyije virusi mu maraso ku rugero zitagaragara, abahize abandi mu gufasha ababyeyi bafite virusi itera SIDA kubyara abana batayifite, abafataga imiti bagakomeza kuyifata neza batayicikirije ndetse n'ibigo nderabuzima bifite umubare munini w'abantu bagiye kubyipimishaho.
Mu Mujyi wa Kigali, hahembwe ikigo nderabuzima cya Kabusunzu, mu Burasirazuba hahembwa ikigo nderabuzima cya Kibungo, mu Burengerazuba hashimwa ikigo nderabuzima cya Kayove, ikigo nderabuzima cya Nyamagabe nicyo cyahawe ikimenyetso cy'ishimwe mu Majyepfo, naho mu Ntara y'Amajyaruguru hashimwa ikigo nderabuzima cya Muhoza.
U Rwanda rwizihije uyu munsi tariki 30 Ugushyingo mu cyimbo cy'iya 01 Ukuboza, ruri mu bihugu bitanu bya Afurika byateye intambwe ishimishije mu kwesa umuhigo wa UNAIDS uzwi nka 95-95-95, aho 95% by'abafite virusi itera Sida bipimishije, 97.5% muri bo bakaba bari ku miti igabanya ubukana, naho 98 by'abari ku miti bakaba bafite virusi zagabanyutse bihagije.
Muri Kigali Convention Center hizihirijwe umunsi mpuzamahanga wo kurwanya Sida
Ibyishimo byari byose ku bitabiriye ibirori byo kwizihiza uyu munsi
Abatumva Icyongereza bari bashyiriweho uburyo bwo gukurikira gahunda yose mu KinyarwandaÂ
Abitabiriye bizihiwe
Buri wese yashishikarijwe kugira uruhare mu kurwanya ubwandu bushya bwa virusi itera Sida
Umusangiza w'amagambo, Dr Vanessa
Muneza Slyvie yatanze ubuhamya ko yigeze gusigarana umusirikare umwe n'ibiro 20, akimenya ko yanduye Sida
Itsinda rya Malayika bakinnye umukino wageze ku mitima y'abari bicaye aho bose
Wari ukubiyemo ubutumwa buvuga ko abanyarwanda nibafatanyiriza hamwe Sida izaranduka burundu
Hishimiwe intambwe nziza u Rwanda rwagezeho
Bamwe bahawe ibimenyetso by'ishimwe kubera ko babaye intashyikirwa
Ni umunsi witabiriwe n'abayobozi baturutse mu nzego zinyuranye
Kanda hano urebe andi mafoto menshi yaranze umunsi mpuzamahanga wo kurwanya Sida
AMAFOTO: Ngabo Serge - InyaRwanda.com