Mu Rwanda hageze ADLIFE, uburyo burinda uburi... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni uburibwe bumara iminsi itandukanye bitewe n'umuntu ku wundi aho usanga bibangamira ubuzima bwabo n'imyitwarire isanzwe. Hari abasiba akazi cyangwa ntibagire imirimo babasha, bakaribwa cyane kugeza ku kwirirwa mu buriri, kunanirwa kurya n'ibindi bimenyetso ubundi biranga abarwayi. Nyamara mu gihe kujya mu mihango byakabaye ibintu bisanzwe ku buzima.

Iyi mihangayiko n'ibibazo abari n abategarugori bagira muri ibyo bihe usanga bamwe bakoresha imiti y'ibinini bitandukanye bishobora kugira n'ingaruka ku buzima bwabo, ni byo byatumye abahanga batekereza ku cyafasha mu kurinda ubwo bubabare, maze havumburwa 'AdLife Period Pain Relief Pads' uburyo bwo kugabanya ububabare mu gihe cy' imihango.


AdLife ni agakoresho gateguranywe ubuhanga, gakoreshwa mu gihe cy' imihango. Bagakoresha bakomeka ku nda yo hasi bakakambariraho bikakabarinda kugira uburibwe n'ibindi bibazo bidasanzwe bagiraga muri ibyo bihe.

Aka gakoresho kamamaye mu bihugu by' amahanga ubu kamaze kugera no mu Rwanda kazanywe na Ahupa Business Network Ltd, ikigo kimenyerewe mu bucuruzi bw' ibikoresho nkenerwa mu buzima bwa buri munsi.

Mu kiganiro cyihariye twagiranye n' umuyobozi wa Ahupa Business Network Ltd ,Bwana Ahmed Uwera Pacifique  yadusobanuye icyabateye kuzana bene bino bikoresho..

Uyu muyobozi avuga ko intego yabo ari uguha abagore ubushobozi binyuze mu kubegereza  ibikoresho bibafasha mu gihe cy'imihango, bigatuma bagira ubuzima bwiza.

Uyu muyobozi yakomeje agira ati: "Ibikoresho byo kugabanya ububabare mu gihe cy'imihango bya AdLife byatoranyijwe neza bitewe n'ubushobozi n'ubuziranenge bwabyo, bigamije kugira akamaro ku buzima bw'abagore bo mu Rwanda".

Kuri ubu AdLife Period Pain Relief Pads ziraboneka ku rubuga rwa www.ahupa.store ,mu mafarumasi atandukanye no mu maguriro yo mu Rwanda hose.        



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137135/mu-rwanda-hageze-adlife-uburyo-burinda-uburibwe-mu-gihe-cy-imihango-137135.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)