Muhire Kevin na Mitima Isaac baganuye umugati Gikundiro uri moko 7, ibiciro bya wo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu munsi ni bwo Rayon Sports yashyize hanze umugati wayitiriwe "Gikundiro Bread" uzatangjra kugurishwa ku munsi w'ejo aho uzaba uri mu moko 7.

Ni umugati wamuritswe mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 4 Ukuboza 2023 ariko ukazagera ku isoko ku munsi w'ejo ku wa Kabiri.

Perezida wa Rayon, Uwayezu Jean Fidele yavuze ko ibi byose babikoze mu rwego rwo gushakira ikipe amikoro.

Ati "Ibi byose ni ugushaka uko ikipe ibaho kandi ikomeye, itsinda igahesha ishema igihugu.'

Mu rwego rwo kwamamaza iyi migati, Rayon Sports ikaba yakoresheje abakinnyi ba yo Mitima Isaac na Muhire Kevin barimo kuwurya.

Ni imigati iri mu moko 7, Gikundiro White Salt Bread na Gikundiro Brown Salt Bread izajya irangura 1300 ikagurishwa 1700, Gikundiro Pain Vein Bread uzajya urangura 1500 ugurishwe 1700, Gikundiro Family Milk Bread uzajya urangura 1800 ugurishwe 2000, Gikundiro Family Brown Bread uzajya urangura 1700 ugurishwe 1900, Gikundiro Pen Sandwich Bread uzajya urangura 1200 ukagurishwa 1400 na Gikundira Pen Sandwich Bread uzajya urangura 800 ikagurishwa 1000.

Mitima Isaac yaganuye kuri Gikundiro Bread
Muhire Kevin na we yawusomeje icyayi



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/muhire-kevin-na-mitima-isaac-mu-baganuye-umugati-gikundiro-uri-moko-7-ibiciro-bya-wo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)