Muhire Kevin yasezeranye n'umukunzi we bamaranye imyaka irenga 7 bakundana #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Muhire Kevin yasezeranye imbere y'amategeko n'umukunzi we, Cyuzuzo Delphine bamaze imyaka irenga 7 bakundana.

Ni umuhango wabaye uyu munsi ubera mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali mu Murenge wa Kimisagara.

Nyuma yo gusezerana imbere y'amategeko, amakuru avuga ko n'indi mihango y'ubukwe ari vuba, ni mu gihe bari bamaze igihe babana.

Muhire Kevin usanzwe ukinira Rayon Sports akaba we n'umukunzi we bamaze igihe bagaragarizanya urukundo cyane cyane amagambo babwirana ku mbuga nkoranyambaga.

Kevin na Cyuzuzo bamaze imyaka irenga 7 bakundana, gusa urukundo rwa bo bakunze kugenda barugira ibanga rikomeye, mu ntangiriro z'uyu mwaka wa 2020 ni bwo ibya bo batangiye kugenda babishyira ahabona.

Kevin na Cyuzuzo basezeranye imbere y'amategeko
Muhire Kevin na Cyuzuzo bamaze igihe bakundana



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/muhire-kevin-yasezeranye-n-umukunzi-we-bamaranye-imyaka-irenga-7-bakundana

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)