Nyuma yo gutorerwa kuyobora Akarere ka Rubavu , Mulindwa Prosper yashimiye Inganji za Rubavu abizeza ubufatanye.
Â
Ku munsi wo ku wa Kane tariki 07 Ukuboza 2023, nibwo mu gihugu hose habaye amatora yo kuzuza Njyanama z'Uturere twari tudafite bamwe mu bayobozi.
Mu Karere ka Rubavu hatowe Mulinda Prosper ashyirwa muri Njyanama ndetse Njyanama imuha amahirwe yo kuyobora Akarere.
Â
Nyuma y'uwo muhango Mulinda Prosper yahise ajya mu Karere ka Rutsiro guhererekanya ububasha n'uwari amusimbuye dore ko yari amaze amezi agera kuri 7 ayobora aka Karere by'agateganyo.
Â
Mu byishimo byinshi ubwo yari amaze gutorwa, Prosper Mulinda , yemeje ko imbaraga ze n'ubunararibonye bw'imyaka 17 yakuye mu kuyobora inzego z'ibanze, bizamufasha guteza imbere igishushanyo mbonera cy'Akarere ka Rubavu nk'Umujyi wunganira Kigali.
Mu masaha ya Mu gitondo cyo kuri uyu wa 08 Ukuboza 2023, anyuze kumbuga Nkoranyambaga ze  [x], yashimiye Inganji za Rubavu abasezeranya imikoranire myiza.
Mu magambo ye yagize ati:'Nganji za @RubavuDistrict Mumyemerere mbashimire ku cyizere mwangiriye mukampa inshingano zo guhuza ubumenyi, imbaraga, ibyifuzo n'ibikorwa byanyu. Uruhare rwa buri wese, abato n'abakuru, urubyiruko, abagore n'abagabo, abikorera, CSO, FBOs, etc rubarirwa mu musaruro w'akarere'.
Nganji za @RubavuDistrict
Mumyemerere mbashimire ku cyizere mwangiriye mukampa inshingano zo guhuza ubumenyi, imbaraga, ibyifuzo n'ibikorwa byanyu. Uruhare rwa buri wese, abato n'abakuru, urubyiruko, abagore n'abagabo, abikorera, CSO, FBOs, etc rubarirwa mu musaruro w'akarere.â" MULINDWA Prosper (@promulindwa) December 8, 2023
The post Mulindwa Prosper watorewe kuyobora Akarere ka Rubavu yatanze amashimwe appeared first on The Custom Reports.
Source : https://thecustomreports.com/mulindwa-prosper-watorewe-kuyobora-akarere-ka-rubavu-yatanze-amashimwe/