Muri iyi minsi mikuru bamwe mu bantu binubiraga gutahishwa igitaraganya ngo amasaha yakuze uboshye ibibondo ubu nibo bari kumwenyura nyuma yo kumva ko amasaha yongerewe mu rwego rwo kwishimira iminsi mikuru(soma inkuru yose) - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Muri iyi minsi mikuru bamwe mu bantu binubiraga gutahishwa igitaraganya ngo amasaha yakuze uboshye ibibondo ubu nibo bari kumwenyura nyuma yo kumva ko amasaha yongerewe mu rwego rwo kwishimira iminsi mikuru.

Guhera kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ukuboza 2023, ahabera imyidagaduro ni ukuvuga mu tubari, utubyiniro na za resitora, hongerewe amasaha yo gukora nijoro, muri iki gihe u Rwanda rwinjiye mu minsi mikuru.

Iyo gahunda yo gukuraho ibyo gufunga ibikorwa by'imyidagaduro mu masaha y'ijoro, iratangira ku itariki 15 Ukuboza 2023, ikazarangira ku itariki 7 Mutarama 2024, nyuma y'iyo tariki, amasaha yo gufunga akazasubira uko yari asanzwe, nk'uko itangazo ry'Urwego rw'Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB) ribivuga.

Itangazo rya RDB.



Source : https://yegob.rw/muri-iyi-minsi-mikuru-bamwe-mu-bantu-binubiraga-gutahishwa-igitaraganya-ngo-amasaha-yakuze-uboshye-ibibondo-ubu-nibo-bari-kumwenyura-nyuma-yo-kumva-ko-amasaha-yongerewe-mu-rwego-rwo-kwishimira-iminsi/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)