Muri Uganda haravugwa inkuru itangaje k'umucekuru w'imyaka 70 wibarutse impanga #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukecuru wo muri Uganda yabyaye abana 2 bifatwa nk'igitangaza. Benshi babigereranyije n'ibyabaye kuri Sara wo muri Bibiliya wabyaye ageze muzabukuru.

Uyu mubyeyi witwa Safina Namukwaya yibarutse abana 2 b'impanga , umuhungu n'umukobwa ku munsi wo ku wa 3.

Dr Edward Tamale Sali wakurikiranye uyu mukecuru kugeza yibarutse yabwiye abanyamakuru ko ibyabaye bidasanzwe gusa agaragaza ko umubyeyi n'abana bose bameze neza kuko bari kwitabwaho mu Bitaro biherereye i Kampala.

Uyu mubyeyi waciye agahigo ko kubyara akuze, yatewe intanga.Safina aganira na NTV Safina yagize ati:'Simfite amagambo ahagije yo gushimira abaganga.Gutwita kwanjye kwanguye nabi kubera n'ubukene , nzakwigira inama yo gutelefona mutanga , niwe wanyishyuriye imodoka inzana hano' .

 

Uyu mubyeyi avuga ko byamunejeje kwibaruka impanga, kuko ngo yifuzaga abandi bana nyuma yo gutwita inda ikavamo.Amakuru avuga ko ubwo yari afite imyaka 67 nabwo yabyaye umwana.

The post Muri Uganda haravugwa inkuru itangaje k'umucekuru w'imyaka 70 wibarutse impanga appeared first on The Custom Reports.



Source : https://thecustomreports.com/muri-uganda-haravugwa-inkuru-itangaje-kumucekuru-wimyaka-70-wibarutse-impanga/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)