Muyango yamuritse Album Imbanzamumyambi as... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yakoze igitaramo gikomeye mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 24 Ukuboza 2023, muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.

Ni kimwe mu bitaramo yari amaze igihe kinini ateguza abakunzi b'umuziki cyane cyane abanywanye na Gakondo. Yari ashyigikiwe na Nirere Shanel, umuhungu we Inki, itsinda rya Angel na Pamella n'abandi.

Asoje kuririmba indirimbo ya mbere yafunguye iki gitaramo, yashimye abamubanjirije, yumvikanisha ko yiteguye kurenza aho Inganzo Ngari bagejeje.

Yavuze ati 'Muraho ariko! Nta n'ubwo twabaramukije. Mwategereje cyane. Ariko ntabwo mwategereje gusa, Inganzo Ngari zabasusurukije, ndibwira ko tudafite byinshi kurusha Inganzo Ngari, amajwi yacu twayabaye. Tugiye kugerageza kureba ko hari icyo twakongera ku byo  Inganzo Ngari zagaragaje.'

Muyango yakomereje ku ndirimbo yise 'Umwiza w'u Rwanda' yahimbiye Madamu Jeannette Kagame. Aherutse kubwira InyaRwanda ko iyi ndirimbo yahimbiye Umufasha w'Umukuru w'Igihugu imaze igihe, kuko yayimutuye ubwo yizihizaga isabukuru y'amavuko.

Yavuze ko ubwo yayishyiraga hanze bwa mbere hari abayimenye n'abandi batayimenya, yanzura kuyishyira kuri Album kugirango izagere kure. Ati 'Ni indirimbo namuhimbiye ku munsi w'amavuko, imaze igihe, imaze imyaka.'

Indirimbo ya kabiri yaririmbye muri iki gitaramo yayise 'Ikirumbo'. Yavuze ko yatangiye kwitwa cyane iri zina ubwo yari afite imyaka 10 y'amavuko bari mu buhungiro mu mahanga.

Yavuze ko habayeho igihe kimwe nk'abandi bana batangira kwigishwa umuco nyarwanda n'umwe mu bagabo washakaga kuwubigisha no kubatoza Igihugu cy'amavuko.

Ariko ko hari bamwe mu bantu batumvaga neza ibyo aba bana barimo, kuko bashakaga ko batiga cyane iby'umuco w'iwabo.

Muyango yavuze ko aho bari batuye bari bazwi cyane ku izina ry'ibirumbo mu gisobanuro cy'abantu babuze icyo gukora. Igihe kimwe uwari umwarimu w'abo yigiriye inama yo gutangira kujya abajyana kubyina mu bukwe n'ibindi, abantu batangira kubona ko ibyo bakora bifite akamaro kandi bitanga ibyishimo.

Muyango yasobanuye iki gitaramo nko kugaragaza ko umuco utazigira ucika, kuko hari abakiri bato bamaze gutanga gutera ikirenge mu cy'abo.

Ati 'Ndashaka kwereka abanyarwanda ko ntaho tuzajya. Hari abakunze kumbaza ibibazo byinshi ngo nyuma yanyu bizagenda gute? Ntibaragera aho tugeze, ariko se ntibari hafi.'

Uyu mubyeyi yakomereje ku ndirimbo yise 'Indahiro' ishingiye ku bantu babiri bajyaga impanuka. Umugabo yavugaga indahiro y'inka zavuye iwabo, n'aho umugore akavuga indahiro y'inka zavuye iwabo- Buri umwe yari yaragabiwe n'umuryango we. Ati 'Ni aho rero indirimbo yakomotse.'

Muyango yanifashishije Nirere Shanel ku rubyiniro baririmbana indirimbo bakoranye bise 'Mwiza wanjye'. Yavuze ko yakoze iyi ndirimbo y'urukundo na Nirere Shanel, kubera ko mu bihe bitandukanye yagiye abazwa impamvu ataririmba urukundo mu ndirimbo ze.

Yavuze ko nawe yabaye mu bihe by'urukundo, kandi yanyuzwe nabyo. Kuri Shanel, ni umugisha n'ibyishimo, gutaramana na Muyango, ni umuntu nakuze ndeba.'

Mbere yo kuva ku rubyiniro, Nirere Shanel yibukije abantu indirimbo ze zakunzwe aririmba indirimbo ze zirimo 'Ndarota' yakunzwe mu buryo bukomeye. Yanyujijemo atera indirimbo yo kwifuriza isabukuru Mani Martin wayizihije kuri iki Cyumweru.

Nirere Shanel yanaririmbye indirimbo yise 'Atura'. Yavuze ko yayikoze mu rwego rwo gukangurira abahura n'ihohoterwa mu ngo n'ahandi kugira imbaraga zo kuvuga ibibaho.

Kuri we, asanga ari uruhare rwa buri muhanzi kuririmba ku ngingo nk'izi zitakunze kuvugwaho na buri wese, mu rwego rwo kugaragaza ibibera mu ngo.

Kananura Didier ureberera inyungu za Muyango, yavuze ko mu 2024 ubwo u Rwanda ruzaba rwizihiza imyaka 30 rubayeho bundi bushya, yavuze ko bazakora igitaramo cyo kwizihiza iyi myaka, kandi buri wese witabiriye igitaramo cy'uyu munsi azinjirira ubuntu.

Byageze aho Muyango yifashisha itorero 'Imitari' bakoranye igihe kinini, ubundi baririmba indirimbo yakunzwe bise 'Musaniwabo'.

Yavuze ko muri 'Muyango n'Imitari' bari abantu 12, ariko ko ubu hasigayemo babiri gusa. Avuga ko batapfuye ahubwo 'abagishobora guhagarara ku rubyiniro bakaririmba ni aba babiri gusa'.

Muyango yashyize akadomo kuri iki gitaramo ahagana saa tatu z'ijoro, binyuze mu ndirimbo 'Karame Uwangabiye' yahimbiye Perezida Kagame. 

Jules Sentore wavuze mu izina rya bagenzi be, yavuze ko basubiyemo iyi ndiirmbo 'nyuma yo guhamagara uyu mubyeyi akatwemerera ko tuyisubiramo'.

Iyi ndirimbo yaririmbyemo abahanzi icyenda barimo barimo Massamba Intore, Jules Sentore, Nirere Shanel, Juno Kizigenza, Yvang Ngenzi, Mani Martin, Yvan Muzik, Bukuri ndetse na Isonga Family.

Yaashimangiye ko yakoze iki gitaramo mu rwego rwo kugaragariza buri wese ko umuco utazigera ucika. Ati 'Igihe kirababona, mbahaye Igihugu! Nashakaga kuzibukira none muranze, nanjye ndacyahari.'

Muyango aherutse kubwira InyaRwanda ko afite indirimbo ebyiri yahimbiye Perezida Kagame zirimo 'Karame Uwangabiye' iri kuri iyi album, kandi ko yayihimbye ubwo yabaga mu mahanga.

Yasobanuye ko iyi ndirimbo yakunzwe mu buryo bukomeye, kugeza ubwo mu minsi ishize abahanzi icyenda bamwegereye bamusaba ko yabemerera bakayisubiramo.

Ati "Ibyo rero kuri njye, si uko nabona uko mbabwira uko mba numva binshimishije. Gukora ikintu nk'icyo, abantu bakagikunda, ku buryo yumva yagisubiramo, ntabwo njyewe byandakaza."

Album Muyango yamuritse yakozweho n'aba-Producer batandukanye, cyane cyane Producer Pastor P wayikozeho ku kigero cya 85%. Yumvikanaho cyane ibicurangisho bya Kinyarwanda nk'Inanga n'ibindi.

Iriho indirimbo 12 zirimo nka 'Karame Uwangabiye' yahimbiye Perezida Kagame yasubiyemo yifashishije abahanzi icyenda barimo Massamba Intore, Jules Sentore, Nirere Shanel, Juno Kizigenza, Yvang Ngenzi, Mani Martin, Yvan Muzik, Bukuri ndetse na Isonga Family.

Hariho kandi indirimbo yahimbiye Umufasha w'Umukuru w'Igihugu yise 'Umwiza w'u Rwanda', 'Ibirumbo', 'Indahiro', 'Teka Ikobe', 'Nyirabashana', 'Mwiza wanjye' yakoranye na Nirere Shanel, 'Sibira' yahuriyemo n'itsinda rya Angel na Pamela, 'Cyo ni mumurebe', 'Iyizire Ibuhoro', 'Izihirwe' na Yva Ngenzi ndetse na Batamuriza.

Muyango ku rubyiniro yabanjirijwe n'abarimo umuhungu we:

Inki Muyango yinjiriye mu ndirimbo ye yise 'Entre Nous' ari nayo yabaye intangiriro y'umuziki we, kuko yayishyize hanze tariki 15 Gicurasi 2021.

Yavuze ko 'Ndi umufana w'umuntu mwaje kureba uyu munsi [Muyango], icyamamare'.

Yavuze ko mu 1986 ubwo yagarukaga mu Rwanda ari kumwe na Mama we, yageze mu bice bitandukanye birimo Camp Kigali 'bityo kuhagaruka ni byiza'. Avuga ko kuri we 'guhurira ku rubyiniro na Papa wanjye, ni ibintu binshimishije cyane'.

Inki yavuze ko mu myaka itatu ishize ari bwo yakuye n'umukobwa witwa Ange-Christelle Irakarama, baramenyana kugeza ubwo biyemeje no kurushinga.

Kuri we, yasobanuye iki gitaramo nk'ibyishimo guhurira ku rubyiniro na Se, no kwizihiza urukundo rwe n'uyu mukobwa wamutwaye umutima.

Inki yakomereje ku ndirimbo 'Wanjye' yahimbye nyuma yo guhura n'uyu mukobwa, yitsa cyane ku magambo y'urukundo arimo nka 'ndamukunda cyane'.

Uyu mugabo w'imyaka 36 y'amavuko, yavuze ko ubu yamaze gufata icyemezo bitandukanye n'indi myaka yabayeho aho yari afite abandi bakobwa yaterataga.

Itorero Inganzo Ngari ryagwije ibigwi mu muziki w'u Rwanda, nibo bari batahiwe. Baririmbye muri iki gitaramo, nyuma yo gutanga ibyishimo mu bwa The Ben na Pamella, bwabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Ukuboza 2023 muri Kigali Convention Center.

Iri torero ryinjiranye umutagara w'ingoma wavugijwe n'abasore, binjiranye n'abakobwa babyina Kinyarwanda ari nako baririmba zimwe mu ndirimbo zizwi mu muco.


Ibyo wamenya kuri Muyango wamuritse Album ye ya kane

Muyango ni umwe mu bahanzi b'abahanga cyane bubakiye umuziki wabo kuri gakondo. Afite ibihangano binyura benshi byamamaye kumurusha kuko kenshi iyo muganira akubwira ko hari igihe ajya mu birori bakaririmba indirimbo ze batarabutswe ko ahari.

Mu mabyiruka ye akubwira byinshi. Ariko yitsa cyane ku kuba atarabashije kuba mu Rwanda igihe kinini cy'ubuto bwe.

Muyango yahungiye mu Burundi mu 1961; yahageze akiri umwana, aranahakurira. Aha ni ho inganzo ye yatangiye kuyigaragariza mu matorero atandukanye.

Mu 1986-1987 ni bwo Muyango yategewe indege n'Itorero ry'Abakobwa babaga mu Bubiligi 'Imitari', yerekeza ku Mugabane w'u Burayi kubafasha gukora indirimbo zabo.

Itorero Imitari ryatangiye gushaka gukora indirimbo zabo, nyuma y'igihe ribyina iz'abahanzi b'Abanyarwanda babaga mu buhungiro. Akigera mu Bubiligi ni bwo bihuje, birangira yinjiye mu Itorero Muyango n'Imitari.

Ku ikubitiro bakoranye indirimbo zinyuranye zasohotse kuri casette ya mbere bakoze mu 1989-1990. Zirimo 'Manyinya', 'Mwiriwe neza', 'Mpore' n'izindi. Ibihangano byabo ntibyacurangwaga mu Rwanda kuko bafatwaga nk'abarwanya Leta yariho.

Ku batazi 'Imitari', ni itorero ry'abakobwa b'abanyarwanda bishyize hamwe bagera kuri 12, ryatangiriye mu Bubiligi mu mwaka wa 1979. Bamwe bari batuye mu Bubiligi abandi bagenda bahabasanga baje kuhiga.

Muyango we ni Intore yatojwe na se umubyara Rwigenza na sekuru Butera bazwi cyane mu ngamba Inyanza mu Rukari.

Mu 1989 babonye igihembo cyitwa 'Lauréat du Prix Découvertes de la Radio France Internationale' kubera indirimbo 'Nzavuga yaje".

Mu nshuti z'u Rwanda Muyango yatoje itorero yise 'Ibirezi' ryari rigizwe n'abakobwa b'Ababiligi ndetse mu mwaka wa 2002 yabazanye gukorera ibitaramo bitandukanye mu Rwanda muri FESPAD (Festival Panafricain de la Danse). Kuri ubu Muyango ni Umutoza mukuru w'itorero rw'igihugu Urukerereza.

 

Nirere Shanel yahuriye ku rubyiniro na Muyango Jean Marie, umuhanzi wamubereye ikitegererezo

Nirere yavuze ko gutaramana na Muyango ari kimwe mu byo yifuzaga 




Juno Kizigenza yashimye Muyango ku bwo kubemerera bagasubiramo indirimbo 'Karame Uwangabiye' Â 






Jules Sentore yavuze uburyo bagize igitekerezo cyo gusubiramo indirimbo Muyango yahimbiye Perezida Kagame





Abarimo Nirere Shanel, Inki, Juno Kizigenza na Jules Sentore bari ku rubyiniro


Mariya Yohana yasanze ku rubyiniro Muyango Jean Marie, baririmbana indirimbo 'Intsinzi'

Muyango yavuze ko yateguye iki gitaramo mu rwego rwo kugaragaza ko hari abakiri bato bumva neza umuco w'u Rwanda


Umutima wishimye kuri Muyango nyuma yo kumurika Album ye ya kane yise "Imbanzamumyambi" 


Itsinda rya Angel na Pamella ryafashishije mu miririmbire Muyango ku rubyiniro 


Umuyobozi Ushinzwe Itangazamakuru muri I&M Bank Rwanda, [Ubanza ibumoso] ari mu bitabiriye iki gitaramo cya Muyango yahuje ab'ikigano gishya n'abakuze mu myaka 


Muyango yavuze ko yakoranye indirimbo y'urukundo na Nirere Shanel kubera ko yabisabwe igihe kinini






Ababyinnyi bo mu Itorero Inganzo Ngari bishimiwe mu buryo bukomeye bitewe n'uburyo bitwaye ku rubyiniro

Inganzo Ngari baririmbye muri iki gitaramo nyuma yo gutanga ibyishimo mu bukwe bwa The Ben na Pamella






Buri wese yagerageza gufata amafoto n'amashusho by'iki gitaramo



Umuhanzi Mani Martin [Ubanza ibumoso] ari mu bitabiriye iki gitaramo cya Muyango



Kananura Didier, umujyanama wa Muyango Jean Marie niwe wayoboye iki gitaramo

Inki, umuhungu wa Muyango yavuze ko yishimiye guhurira ku rubyiniro n'umubyeyi we

Inki yaririmbye indirimbo ziganjemo iz'urukundo zirimo iyo yakoreye umukunzi we

Abiganjemo abakiri bato binjiraga muri iki gitaramo ari nako bagaragaza ko bamaze kugura amatike

Ibyuma byifashishijwe mu gufata amashusho byari byamaze gutegurwa

Abakobwa bashinzwe Protocol bo muri Company ya 'Inzora' bari bahageze mberey'abandi biteguye kwakira abantu

Ahagana saa kumi n'imwe, intebe zari zamaze gutegurwa mbere y'uko abantu bahagera


Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze iki gitaramo cya Muyango

AMAFOTO: Freddy Rwigema-InyaRwanda.com



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137939/muyango-yamuritse-album-imbanzamumyambi-ashyigikiwe-nabahanzi-bikiragano-gishya-amafoto-137939.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)