Myugariro wa Arsenal arabarizwa i Kigali #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuholandi, Jurriën David Norman Timber ukinira Arsenal mu Bwongereza, yageze mu Rwanda n'umugore we mu ruzinduko rw'iminsi 3.

Ni muri gahunda y'ubufatanye u Rwanda rufitanye na Arsenal yo kwamamaza ubukerarugendo bw'u Rwanda binyuze muri 'Visit Rwanda'.

Uyu myugariro w'imyaka 22, akaba yageze mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 14 Ukuboza 2023.

Timber utaragize intangiriro nziza muri Arsenal cyane ko yayigezemo muri Nyakanga 2023 avuye muri Ajax, uyu munsi arahura n'abana bakina umupira w'amaguru, abafana ndetse n'abanyamakuru kuri Kigali Pelé Stadium.

Jurriën David Norman Timbe akaba atarimo gukina kubera imvune yagize muri Kanama 2023 aho n'umutoza we Mikel Arteta yavuze ko azamara igihe kinini hanze y'ikibuga.

Timber ari i Kigali
Ntabwo yagize intangiriro nziza muri Arsenal



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/myugariro-wa-arsenal-arabarizwa-i-kigali

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)