Umuvugabutumwa akaba n'umushoramari kabuhariwe Pastor Hortense Mazimpaka, ni umwe mu bavugabutumwa b'abahanga bakunzwe cyane n'urubyiruko bitewe n'uko ahanini akunze kwigisha ingingo zibakoraho cyane.
Asangiza ubuhamya bwe abari bitabiriye umugoroba wahariwe imiryango muri gahunda yatangijwe na Hubert Sugira yitwa 'Kigali Family Night' yabaga ku nshuro yayo ya mbere, Pst Hortense yavuze ukuntu yamenye bwa mbere ko nk'umugore afite inshingano zimureba mu muryango, amaze imyaka ine ashinze urugo.
Yagize ati: 'Ndibuka ahantu nakirijwe mu 1998, habaga amateraniro y'abadamu noneho bakigisha. Ni ubwa mbere nari numvise ko umugore afite inshingano mu rugo. Hari igihe ugira ibyago ukaba mu muryango ariko bigashoboka ko ababyeyi bagenda kare cyangwa se nabo bakaba batazi gutegura abana babo. Ni ubwa mbere nari menye ko hari ibintu bindeba mu rugo nagiyemo kandi nari narashatse mazeyo imyaka ine.'
Pst Hortense yatanze ubuhamya bw'ibyamubayeho ashaka kugaragaza ikibazo gikomeje kuba intandaro yo gusenyuka kw'ingo nyinshi. Yavuze ko muri iki gihe usanga umusore cyangwa inkumi biyemeza kubana gutyo gusa, ariko mu by'ukuri batazi inshingano zabo n'ibibategereje byose mu rushako.
Yasobanuye ko icyaba cyiza ari uko urubyiruko rwakwigishwa umuryango hakiri kare aho kuwigishwa bawugezemo kuko ahanini birangira usenyutse.
Ati: 'Abasore n'abakobwa bacu nibigishwa hakiri kare bizafasha umuryango. Mu by'ukuri muri iki gihugu turi abantu barimo bashaka iterambere, turiga mu bukecuru, turiga mu busaza, abantu bahora biga ibintu bitarangira kuko bidufitiye umumaro.
N'umuryango rero, abantu bakeneye kuwiga. Kera abantu babyigiraga mu muryango, igihugu cyacu gihura n'ibibazo imiryango iratagarana, abantu barirera, umuntu akura adafite icyitegererezo.'
Uyu muvugabutumwa yakomoje no ku isura itari nziza ku muryango iri mu mutwe y'abakiri bato, aho bamwe bazi ko ari ibibazo gusa biriyo abandi bakavuga ko ari ukwizirikaho igisasu.
Yahaye abari aho umukoro ugira uti: 'Ubuzima ubayeho ni ubutumwa ku bantu ibihumbi. Rero bana neza n'umugore wawe, ubanhe neza n'umugabo wawe kuko ni ubutumwa ku bandi. Ikindi iyi umuntu yatandukanye n'uwo bashakanye, na none aba atanze ubutumwa ku bavandimwe be n'abandi bagize umuryango we.Â
Rero, ibyiringiro birahari ariko twibwire twese ko bitureba kuzamura ijwi, kubaho ubuzima bushobora kuba icyitegererezo ku wundi muntu. Rero ingo nziza zibaho ntabwo zitunganye, ariko zaba nziza twese tubigizemo uruhare.'
Yibukije urubyiruko rwitegura kubaka imiryango kugenda biteguye ko bagiye gufatanya bakunganirana muri byose, aho kumva ko bagiye kwicara bagahabwa gusa nyamara bo ntacyo bakora.
Ati: 'Icya mbere ni ukumenya ko hari icyo ugiye kumara hariya hantu, kuko akenshi iyo umuntu ashatse aba yumva ariwe bagiye kugira icyo bamarira; bamukunde bamukundwakaze bamuheke bamuterure ariko iteka ukumva ari wowe bazabiha. Rero navuga ko icyo umuntu akwiye kwiga mbere yo gutangiza umuryango, ni ukumenya ko hari icyo agiye gutanga muri uwo muryango.'
Yongeyeho ko kuri we, urushako arufata nk'igihango aho umugabo yagakwiye kujya mu rugo azi neza ko agiye kwegurira ubuzima bwe umugore, umugore nawe akamuha ubwe, buri wese akabaho ku bwa mugenzi we kugira ngo umuryango ubeho neza.
Pst Hortense Mazimpaka yahishuye ukuntu yamaze yamaze imyaka ine mu rugo atazi inshingano ze nk'umugore
Yatangaje ko kuba ari umupasiteri bidakuraho ko yubahiriza inshingano ze nk'umugore mu rugoÂ
Pst Hortense yavuze ko urubyiruko rukwiye kwigishwa ibijyanye n'urushako mbere yo kurugeramo
Ni umwe mu bavugabutumwa bagezweho muri iki gihe
Yari yaherekejwe n'umugabo we
Yabajijwe impamvu atakidefiriza cyangwa ngo yirimbishe nk'abandi bagore, ahita abaza umugabo we niba abona ari mwiza maze nawe abihamya adaciye ku ruhande