Narishimye cyane! Amarangamutima ya Ruti Jol... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu muhanzi yabitangarije InyaRwanda, nyuma yo gutanga ikiganiro ku rubyiruko rwitabiriye igitaramo cy'urwenya cya Gen-Z Comedy cyabaye ku wa Kane tariki 30 Ugushyingo 2023 muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.

Mu kiganiro yatanze, Ruti Joel yibanze cyane ku rugendo rwe rwo gukora umuziki gakondo n'ukuntu abantu banyuranye bagiye bamufasha kugeza ubwo agize izina rikomeye rizwi cyane muri iki gihe mu ruhando rw'abanyamuziki.

Uyu muhanzi wanakunzwe mu ndirimbo 'Igikobwa', yagarutse ku bihangano bye, ndetse n'igitaramo 'Rumata wa Musomandera' ari kwitegura gukora cyo kumurika album ye kizaba tariki 26 Ukuboza 2023 mu Intare Conference Arena.

Mu kiganiro na InyaRwanda, Ruti Joel yavuze ko 'Album yanjye yabaye ishema kuri njye', yumvikanisha ko atari yiteze uburyo yakiriwemo.

Yavuze ati "Ntabwo nari niteguye ko izakundwa ku rwego yakunzweho. Kuko njye nari narayikoreye abasaza (abantu bakuze)."

Uyu muhanzi avuga ko yari amaze igihe kinini yakira ibitekerezo by'abantu bakuru, bamusaba kubahimbira indirimbo zijyanye n'ibihe birimo, ariko kandi atungurwa no gusanga iyi album yaranakunzwe n'urubyiruko ku kigero cyo hejuru.

Mbere yo gusohora iyi Album 'Musomandera' yari yabanje gutangaza ko azashyira hanze album 'Rumata' ariko siko byagenze.

'Rumata' yariho indirimbo zigezweho aririmba avangamo Ikinyarwanda n'izindi ndimi, ariko akusanyije indirimbo zose afite n'indirimbo za gakondo bituma azihuriza hamwe akoramo album imwe yise 'Musomandera'. 

Ati "Naratekereje mpita mbona za nzozi zanjye nzigezeho, album mpita nyita 'Rumata wa Musomandera'. Kubera ko hari imyaka y'abumva Rumata hari n'imyaka y'abumva 'Musomandera'. Mu by'ukuri tubirebye numva iyo myaka y'abangana na Mama y'abangana nanjye bashobora kuza bakanezerwa mu byo mbahereza."

Ruti Joel avuga ko ashyira hanze iyi album atigeze atekereza ko izakundwa cyane' kugeza ubwo n'abarimo Ange Kagame bayigarutseho mu butumwa yatambukije kuri Twitter.

Uyu muhanzi avuga ko akimara kubona buriya butumwa yishimye cyane. Ati " Narishimye cyane! Biri mu bintu byanejeje cyane. Kubera nawe ari mu batari bateganyijwe mu kumva iriya album mu by'ukuri. Ni umubyeyi ariko ni urubyiruko. Ntabwo namubaraga mu bantu bazumva iriya album rwose."

Mu ndirimbo ziri kuri Album, Ange Kagame yakunze indirimbo yitwa 'Ibihame'. Aha niho Ruti Joel ahera avuga ko atari yiteze ko Umukobwa wa Perezida Kagame ari mu bazakunda album ye.

Ruti abifata nk'igitangaza cyamubayeho, kuba Ange Kagame yarakunze album ye, ariko kandi ikanishimirwa cyane n'urubyiruko.

Ruti Joel asobanura ko yagiye gutangaza igitaramo cye, hashize amezi abiri akora imyitozo, kandi ashimira buri wese unyurwa n'uburyo yagiye amubona yitwara mu bitaramo yaririmbyemo muri uyu mwaka.

Yabwiye InyaRwanda ko iki gitaramo yacyise 'Rumata wa Musomandera' mu rwego rwo gushimira umubyeyi we byihariye wamutoje inzira y'ubutore.

Ati 'Ndi Rumata wa Musomandera, kandi Rumata aracyari muto, Musomandera arakuze. Ubwo rero azaba ari igitaramo kiririmbira, gihuza urungano rw'abatubyaye n'abo tungana ubu ngubu, niyo mpamvu nacyise 'Rumata wa Musomandera'.'

Rumata anavuga ko iki gitaramo yagihaye iriya nyito biturutse ku kuba kuri album ye hariho indirimbo yise 'Rumata' ikoze mu buryo bwa gakondo.

Hejuru y'ibi anabihuza no kuba Album ye 'Musomandera' yarayikoze mu buryo bwa gakondo gusa. Ati 'Ubwo urumva rero nzabihuza uko ari bibiri. Nzabataramira iby'umuco Nyarwanda bitavangiye n'ibivanze by'iterambere. Ni ibyo nteganya gukora. Ni Rumata uzabataramira rivuye inyuma, igitaramo rwose rwanjye.'

Ubwo yashyiraga hanze Album ye 'Musomandera', Ruti yumvikanishije uburyo yatoye umuco w'intore, ndetse anabigaragaza ku mbuga nkoranyamba ze.

Yifashishije ifoto ye imugaragaza ari mu ngamba nk'intore yavuze ikivugo cye, agira ati 'Ndi ruti mu ngeri baririmba rwamwaga mu ngabo iyogeye ingabo y'Inkotanyi umukogoto wa marere ngira ingoga sintinda ngira imbaraga simbashwa.'

Ruti ni umusore w'urubavu ruto wakuriye iruhande rwa Massamba Intore na Jules Sentore bamuharuriye urugendo rw'umuziki we. Byasembuwe no kuba umwe mu bagize Gakondo Group n'itoreri Ibihame anywana n'umuco kuva ubwo.

Ijwi ry'uyu musore ryumvikanye mu ndirimbo 'Diarabi' yakoranye na Jules Sentore ndetse na King Bayo witabye Imana.

Ni indirimbo nawe avuga ko yamwaguriye amarembo y'umuziki, abatari bamuzi batangira kubazanya ngo uwo musore ni nde w'ijwi ryiza!

Muri Gashyantare 2019 yashyize hanze amashusho y'indirimbo 'La vie est belle' yasubiyemo y'umuhanzi w'umunyabigwi mu muziki Papa Wemba. Iyi ndirimbo yumvikana mu rurimi rw'Igifaransa n'Igiswahili.

Uyu musore avuga ko gukurira muri Gakondo Group byamufashije kumenya kubyina no guhamiriza mu Ibihame Cultural Troupe yigiramo imibyinire gakondo n'ibindi.

Urugendo rw'umuziki we yarushyigikiwemo na Masamba Intore wamuhaye album z'indirimbo ze azigiraho kuririmba ndetse ngo rimwe na rimwe bakoranaga imyitozo yo kuririmba.



Ruti Joël yavuze ko yakozwe ku mutima no kuba Ange Kagame yarakunze album ye, aboneraho no kumutumira mu gitaramo


Ruti avuga ko iyi album yamuteye ishema mu rugendo rwe rw'umuziki, kandi yakiriwe mu buryo atari yiteguye


Ruti Joel yavuze ko igitaramo cyo kumurika album ye azagikora wenyine mu gihe cy'amasaha arenga atatu


Ruti Joel avuga ko Album 'Musomandera' yavuye mu ndirimbo zari zigize Album 'Rumata' yateguraga 

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA RUTI JOEL

">

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ZIGIZE ALBUM 'MUSOMANDERA' YA RUTI JOEL

">

KANDA HANOWUMVE INDIRIMBO 'IBIHAME' YAKUNZWE NA ANGE KAGAME KURI ALBUM

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137166/narishimye-cyane-amarangamutima-ya-ruti-joel-kuri-ange-kagame-wanyuzwe-na-album-agiye-kumu-137166.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)