Natunguwe nibyavuzwe! Chriss Eazy yasubije k... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni amafoto atatu agaragaza mu bihe bitandukanye Chriss Eazy ari kumwe n'uyu musore ku mazi barya ubuzima, n'ahandi bari ahantu hihariye baganira 'ibyunguka'.

Ukoresha izina rya Wamu-Neggro kuri Twitter, yanditse avuga ko ashingiye ku byo yabonye Chriss Eazy yatangiye gutera ikirenge mu cya Mico The Best uherutse kwigaragaza mu majipo y'abagore.

Yanditse agira ati 'Imibare ikomeje kwiyongere nyuma ya Mico The Best n'abandi baracyigaragaza.'

Chriss Eazy yabwiye InyaRwanda ko ariya mafoto yasohotse mu gihe yari mu Burundi mu myiteguro y'igitaramo azahakorera mu mpera z'uyu mwaka.

Ibi byatumye atabona umwanya wo kubivugaho cyane mu itangazamakuru, ariko ko yasanze byarafashe indi ntera bituma yiyemeza kubivugaho.

Yavuze ko 'natunguwe n'amagambo yavuzwe kuri ariya mafoto', ariko kandi ngo kubera ko yari azi ukuri kw'ibintu ntacyamubuhungabanyije mu buzima bwe.

Chriss Eazy wamamaye mu ndirimbo zirimo 'Inana', avuga ko uriya musore bagaragaye bari kumwe ari Mukuru we usanzwe utuye mu Bubiligi.

Yavuze ati 'Uriya ni umuvandimwe turi kumwe mu mafoto. Ni mukuru wanjye tuvukana mu nda. Atuye mu Bubiligi, ubwo yazaga mu biruhuko inaha nibwo twafashe ariya mafoto twishimye nk'abavandimwe bavukana, cyane ko abantu baba hariya abenshi barishimisha mu buryo utasobanukirwa.'

Akomeza ati 'Navuye mu byo gutegura ibitaramo mu Burundi nsanga ku mbuga nkoranyambaga, ibintu byafashe indi ntera.'

Uyu muhanzi avuga ko yagiye yakira ubutumwa bw'abantu benshi, umunsi ku munsi bamubaza ibijyanye n'uriya musore bagaragayemo bari kumwe.

Chriss Eazy atangaje ibi mu gihe ari kwitegura igitaramo kizabera kuri Hôtel Source du Nil mu rwego rwo gufasha abarundi kurangiza neza umwaka wa 2023 no kugira intangiriro nziza za 2024. Kwinjira ni ukwishyura 20 000 Fbu mu myanya isanzwe ndetse na 50 000 Fbu muri VIP.

Junior Giti ureberera inyungu za Chriss Eazy aherutse kubwira InyaRwanda ko bamaze kwitegura kujya gutaramira mu Burundi, kandi ko iki gitaramo bazagikora bacurangiwe na Dj Shinski uri mu bakomeye mu gihugu cya Kenya.

Yavuze ati 'Ni igitaramo kidasanzwe, kuko Chriss Eazy niwe muhanzi wa mbere wataramiye mu Burundi n'imipaka igifunze; icyo gihe yagiyeyo afite indirimbo eshatu, ubu agiye kujyayo afite indirimbo zirenga 10, urumva ko ari igitaramo cy'urwibutso kuri we.'

Junior avuga ko batangiye ibiganiro na Dj Shinski biganisha ku kuba bakorana indirimbo mu rugendo bombi bazakorera mu Burundi.

Ati 'Shinski niwe uzacurangira Chriss Eazy mu gitaramo, birashoboka cyane ko indirimbo bahuriyeho bombi izakorwa cyane.'

 


Chriss Eazy yatangaje ko yatunguwe n'amagambo yamuvuzweho nyuma y'amafoto amugaragaza yishimanye n'umusore mugenzi we


Chriss Eazy avuga ko umusore bari kumwe ari Mukuru we usanzwe ubarizwa mu Bubiligi


Chriss Eazy avuga ko amaze iminsi mu myiteguro yo gutaramira mu Burundi ari nayo mpamvu atabonye umwanya wo gusubiza ibyavuzwe



KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'BANA' YA CHRISS EAZY NA SHAFFY

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137142/natunguwe-nibyavuzwe-chriss-eazy-yasubije-ku-mafoto-yishamanye-numusore-yateje-sakwe-sakwe-137142.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)