Ndasohoka muri iyi nzu nambaye amapingu cyangwa mundashe, Kigali: Abavandimwe barwanye inkundura banga gusohoka munzu kandi itakiri iyabo  - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni abana b'uwitwa Mukunda kuvuga August umaze imyaka 19 afunzwe aho inzu ye ihereye mu mujyi wa Kigali, Akarere ka Nyarugenge Umurenge wa Muhima yaje gutezwa cyamunara gusa abana be bayibagamo bakaba ibamba ubwo ubuyobozi bw'ibanze n'umuhesha w'inkiko bazaga kubasohora.

Ubwo aba bana bazaga gusohorwa muri ako kanya bavuze amagambo akomeye bashimangira ko badakwiye gusohorwa mu nzu nk'imbwa icyakora umusore mukuru muri bo yavuze ko asohoka muri iyi nzu yambaye amapingu cg arashwe naho bitabaye ibyo ntago ayivamo ngo dore ko muri ako kanya nta handi hantu ho kujya bari bafite.

Nkuko amakuru dukesha BTN akomeza abishimangira ngo nyuma y'uko ubuyobozi bw'ibanze n'umuhesha w'inkiko bumvishe gutakamba kwaba bana batari bafite aho berekeza, ubu bahawe igihe ntarengwa cy'iminsi 15 ngo babe basohotse muri iyi nzu bashake ahandi berekeza kuko nta bubasha bakiyifite ho.



Source : https://yegob.rw/ndasohoka-muri-iyi-nzu-nambaye-amapingu-cyangwa-mundashe-kigali-abavandimwe-barwanye-inkundura-banga-gusohoka-munzu-kandi-itakiri-iyabo/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)