Umunya-Maurtania utoza Rayon Sports, Mohammed Wade avuga ko bamwise umusazi ariko na we akaba abyemera, gusa ngo nk'umutoza mukuru aba agomba kwifatira ibyemezo.
Ni nyuma yo gutsinda Bugesera FC mu mukino w'umunsi wa 12 wa shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w'imikino wa 2023-24 waraye ubaye.
Ni umukino yari yagaruye Youssef Rharb muri 11 nyuma y'igihe kinini atamukinisha ndetse bikaba byaranageze aho ikipe yifuza kuba yatandukana na we.
Abajijwe uko yabonye uko uyu musore yitwaye, yavuze ko mu ikipe ye nta mukinnyi ugomba guhora yizeye kubanzamo (titulaire) kuko ikipe ifite abakinnyi benshi.
Ati "Nk'uko nabivuze njye nta mukinnyi mfite uhora yizeye kubanzamo, nta we, uwo yaba ari we wese, reba uko nahinduye ikipe Arsene (Tuyisenge), Roger (Kanamugire) buri wese aba agomba gukina, njye rero nta mukinnyi mfite ugomba kwizera guhora abanzamo (titulaire)."
Yakomeje avuga ko bitewe n'ibyemezo afata abantu bamwita umusazi ariko na none nk'umutoza aba agomba kubifata bitewe n'uko abona ibintu.
Ati "Mwese muvuga ko ndi umusazi, ndabyemera ndi we, njye nkora ibyo mbona, mba ngomba kwifatira imyanzuro kandi ni inshingano zanjye."
Abajijwe icyo gutsinda imikino 2 yikurikiranya (Police FC na Bugesera FC) bivuze, yavuze ko ntacyo bivuze icyo areba ari igikombe.
Ati "Ntacyo bivuze, intego yanjye si ugutsinda uyu mukino, intego yanjye ni igikombe, sindeba umukino urangiye, intsinzi zikurikiranya, intsinzwi si byo ndeba, njye ndareba iherezo."
Kugeza ubu Rayon Sports iri ku mwanya wa 2 n'amanota 23 inganya na Musanze FC ya gatatu, Police FC ni iya 4 n'amanota 22, urutonde ruyobowe na APR FC n'amanota 25, gusa izi kipe zo ntizirakina umukino w'umunsi wa 12.
Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ndi-umusazi-ndabyemera-umutoza-wa-rayon-sports