Muri uru Rwanda, byagorana kubona umuntu utazi umuryango uzi igisobanuro cy'urukundo nyakuri wa Ngarambe Francois Xavier n'umugore we, Ngarambe Yvonne Solange.
Aba, hamwe n'itsinda rigizwe na Dr. Muyombo Thoma, Pastor. Hortense Mazimpaka ndetse na Hategekimana Sugira wanazanye igitekerezo, ni bo baganirije imiryango yitabiriye umugoroba udasanzwe wiswe 'Kigali Family Night' ku ngingo y'umuryango, hareberwa hamwe ibyakubaka umuryango bikawurinda gusenyuka.
Umuryango wa Ngarambe wabajijwe igisobanuro cy'umuryango maze mu gusubiza, hatangira umugore aragira ati: 'Umuryango ni isaro rikomeye Imana yahaye muntu, ni igicumbi cy'urukundo, ni ishuri ry'ubuzima, ni ishusho y'Imana.'
Uyu mubyeyi w'intangarugero kuri benshi yasobanuye ko umuryango wabayeho nyuma y'uko Imana iremye umugabo n'umugore ikabaha inshingano yo gukundana no kororoka.
Ngarambe François yaje yunga mu ry'umufasha we, maze aragira ati: 'Umuryango ni ikirango cy'urukundo, ni ikirango cy'ubumwe, rikaba n'ishuri ryabyo. Igihe rero ibyo bintu bibuze birakomeretsa cyane.'
Mu gihe bitegura kuzuza imyaka 30 bashyingiwe, umugore wa Ngarambe yahamije ko muri iyo myaka yose atabara inshuro bashwanye kuko nta zibana zidakomanya amahembe.
Ariko yongeraho ko atanabara inshuro basabanye imbabazi maze urukundo rwabo rukarushaho gukura, ku buryo ngo hari aho bigeze kugera bakavuga ngo 'ntako bisa gushwana.'
Ati: 'Umuryango mwiza urashoboka, ariko umuryango nta makemwa ntushoboka ntibazababeshye. Ntabwo dushobora kuba intungane, Imana yonyine niyo itunganye. Kubera ko turi abantu duhora ducumura.'
Yvonne Ngarambe yavuze ko yasanze umugabo we ari undi muntu ndetse nawe bahura ari undi, ari nayo mpamvu aharanira kwiga kumumenya umunsi ku wundi ariko akaba atarashobora kumumenya wese.
Yavuze ko umuntu ari iyobera kuko na Bibiliya igaragaza ko nta waremwe undi ahari, habanje kuremwa Adamu nyuma Imana irema Eva yamaze gusinziriza Adamu.Â
Yongeyeho ko iyo umuryango usobanukiwe icyo kintu, wagakwiye kutamenyerana cyangwa ngo habeho kurambirwa ahubwo bagakwiye gushyira umwete mu kurushaho kumenyana.
Ngarambe we yavuze ko bahora biyibutsa isezerano bagiranye kuko basezeranye nta gahato, bahita baririmba indirimbo yabo ivuga ngo 'Nta gahato, nagukunze nta gahato, nta gahato, nagusanze nta gahato, nta gahato, twabanye nta gahato, ni ku bwanjye nanjye ni ku bwanjye kandi nzabikomeraho kugeza gupfa.'
Uwabajije niba ntacyo bateganiriza abakiri bato mu rwego rwo kubategura kuzaba abagabo n'abagore beza, uyu muryango wamusubije ko ufite ishuri ryitwa 'Ecole de Fiancées' ryigisha abitegura kubana.Â
Abakundana biga muri iryo shuri, bamara amezi atandatu bahabwa ubumenyi buzabafasha kubaka imiryango ihamye, nubwo hari abavumbura ko bataremaniwe bakabihagarika kare.
Imfura y'aba babyeyi, Rwego Ngarambe n'umukunzi we Josine, bari mu basoje muri iri shuri ry'abitegura kurushinga kuko se yahishuye ko bashobora kuzarushinga mu mpeshyi y'umwaka utaha.
Uyu musore yahamije ko iryo shuri ryababereye ingirakamaro cyane kuko iyo batarijyamo bari kuzabana batazi ibibategereje mu rugo ndetse n'inshingano zabo, atangaza ko biteguye kujya kubakira ku Mana.
Yagize ati: 'Iyo tutanyuramo ntabwo twari kumenya ibanga ry'urugo n'ibanga noneho ry'urugo rushingiye ku Mana. Ngira ngo ntabwo twakwiha amanota tutaragerayo, tuzabanza tugereyo muzanaturebera mutubwire.'
Hubert Sugira watangije iyi gahunda ya 'Kigali Family Night,' yatangaje ko 75% by'abasenya ingo bavuga ko bazize kuba batariteguye mbere.Â
Avuga ko nubwo hari amashuri yigisha abitegura kurushinga bidahagije, ahubwo hagakwiye no kubaho amashuri ategura abantu bataragira amahitamo bityo bikabafasha guhitamo neza kuko byagorana kugera kure kandi amahitamo yarapfuye kare.
Umuryango wa Ngarambe wasangije ubuhamya bwabo imiryango itandukanye
Mu ntangiriro z'umwaka utaha bazaba bizihiza isabukuru y'imyaka 30 barushinze
Baririmbye karahava
Ni umwe mu miryango imaranye igihe kandi ibanye neza mu rukundo
Imfura ya Ngarambe iri kwitegura kurushinga mu mpeshyi y'umwaka utaha
Reba hano ikiganiro cyose cy'umuryango wa Ngarambe muri 'Kigali Family Night Edition 1'