Ngarambe Franois yahishuye uko igikomere yag... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuryango ufatwa nk'icyitegererezo cya benshi mu bijyanye no kugira umuryango mwiza, wa Ngarambe Francois Xavier na Ngarambe Yvonne Solange ni umwe mu miryango yari yatumiwe ngo iganirize abitabiriye gahunda ya 'Kigali Family Night' ubwo yatangizwaga ku nshuro yayo ya mbere.

Mu gutangiza iyi gahunda haganirwaga ku nsanganyamatsiko y'umuryango, hareberwa hamwe ibikwiye kuranga umuryango mwiza ndetse n'ibibazo biwugarije.

Ngarambe Francois asobanura icyo umuryango ari wo, yahisemo kwifashisha ubuhamya bwe bukubiyemo igikomere yagize mu buzima n'isomo cyamusigiye ryavuyemo umuryango w'intangarugero afite uyu munsi.

Yatangiye asobanura umuryango aho yagize ati: 'Umuryango ni ikirango cy'urukundo, ni ikirango cy'ubumwe, ndetse ni n'ishuri ryabyo. Igihe rero ibyo bintu bibuze birakomeretsa cyane.'

Ngarambe yatanze ubuhamya avuga ukuntu yari yagize amahirwe yo kubyarwa n'ababyeyi beza ariko bakaza gutandukana gutandukana afite imyaka icumi gusa y'amavuko.

Ati: 'Nagize amahirwe yo kugira ababyeyi beza ariko ngira ibyago by'uko batanye mfite imyaka 10. Njyana na Mama muri Congo, Papa aguma mu Rwanda. Ariko niba hari igikomere nagize mu buzima ni icyo kutabona ababyeyi banjye babana. Birankomeretsa cyane, nicyo cya mbere nagize ariko ni nacyo gikomeye nagize.

Ariko ku bw'Imana uko nagendaga nkura, amahirwe nagize nuko hose nahagendaga kandi hose bakankunda.'

Yakomeje avuga ko icyo gikomere yagize cyaje kumuviramo imbaraga zo gufata icyemezo cyo kuzubaka urugo rutazigera rutandukana (rushwanyagurika), abikurana nk'intego y'ubuzima bwe.

Ngarambe yavuze ko yavutse ari ikinege iwabo bityo ko ntawundi yashoboraga kugisha inama atari Imana ku bijyanye n'uko yakongera agasubiranya ababyeyi be bari baratandukanye.

Yavuze ko amahirwe yagize mu kurwana urugamba rwo kubasubiranya nta n'umwe muri bo wari warashatse, avuga ko 'bari barubahirije isezerano ryabo mu bundi buryo.'

Ku bw'amahirwe, ababyeyi ba Ngarambe Francois bari baratandukanye mu 1972 baje gusubirana mu 1992. Ngarambe yavuze ko icyo kibtu cyamuhaye ibyiringiro n'amizero bivuga ko nubwo abantu batandukana ariko ku bw'Imana bashobora kongera gusubirana.

Yagize ati: 'Bimpa rero n'amizero y'uko natwe tugize ikibazo dushobora kugikemura tugakomeza urugendo, kuko ya ntego yo kudatandukana iracyahari.'

Umunyarwanda yaciye umugani ngo 'Akaryoshye ntigahora mu itama!' Nyuma y'imyaka ibiri ababyeyi ba Ngarambe basubiranye, bahise bicwa muri Jenocide yakorewe Abatutsi mu 1994.

Nubwo Ngarambe yashenguwe bikomeye no kubura ababyeyi be, ariko ahamya ko icyo gikomere cyomowe n'uko bashoje urugendo rwabo neza bubahirije isezerano bagiranye ryo kuzatandukanwa n'urupfu.

Ati: 'N'ubu rero mbyubakiraho amizero y'ingo nziza, nkanabashimira cyane ko bambereye imfura.'

Kuri ubu, uyu mugabo aritegura kwizihiza isabukuru y'imyaka 30 amaze abanye n'umugore we, Ngarambe Yvonne Solange, ndetse n'imfura yabo Rwego Ngarambe aritegura kurushinga mu mpeshyi y'umwaka utaha.


Ngarambe yahishuye igikomere yahuye nacyo mu buzima


Yavuze ko yashenguwe n'uko ababyeyi be batandukanye akiri muto


Ngarambe Francois yavuze nubwo afite igikomere ariko cyamuhaye imbaraga zo kubaka umuryango mwiza afite uyu munsi


Inzozi za Ngarambe byarangiye zibaye impamo kuko afite umuryango w'intangarugero kuri benshi


Ni umwe mu miryango inezerewe


Bazuza imyaka 30 barushinze mu ntangiriro z'umwaka utaha

">Reba hano ikiganiro cyose Ngarambe Francois n'umudamu we bagejeje ku bifabiriye 'Kigali Family Night Edition I'

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137709/ngarambe-francois-yahishuye-uko-igikomere-yagize-cyamuteye-imbaraga-zo-kubaka-umuryango-uh-137709.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)