Ni ayahe mavuta Bruce Melodie yasize Abanyarw... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Inshuro nyinshi cyane hakunze kumvikana abantu bashinja Melodie kubihiriza abo ari gutaramira bitewe n'imitegurire y'urubyiniriro idahwitse. Wasangaga abantu bavuga ko Melodie ari umuhanga mu kuririmba ariko byagera ku rubyiniriro ugasanga rwose nta kintu kiri kuvamo na gito. 

Uyu muhanzi yashinjwaga gutegura urubyiniriro ariko n'ubundi ugasanga ibyo ari gukora, nibyo yamye akora mu myaka icumi yose ishize akora muzika, nta kintu gihinduka akora bitandukanye n'abandi bahanzi bo mu bindi bihugu bategura urubyiniriro uyu munsi, ejo ukabona yahinduye imitegurire. Ibi bikaba byarahamyaga ko nakomeza kubikora nta mpinduka ashyiramo, nta kabuza nyuma y'imyaka ibiri gusa atazaba akibasha no kubona abantu barenga icumi mu gitaramo cye kuko n'ubundi nta kintu gishya na kimwe azaba agiye kubereka.

Ikindi  na none kandi iyo yajyaga ku rubyiniriro, yarijyanaga buri gihe nta w'undi muntu bajyanye (umubyinnyi), ibintu ubundi biba bisa nabi cyane ku muhanzi mukuru nka Melodie, ikindi kandi wabonaga ko abantu batanyuzwe.

Melodie yagiye agirwa inama kenshi zo kujya arebera ku bahanzi bakomeye ku Isi bazaga gutaramira mu Rwanda, imitegurire y'urubyiniriro rwabo, ukabona baranyeganyega bakava hasi, bakajyana n'ababyinnyi ku rubyiniriro, bakajyana imyenda igizweho n'udushya n'ibindi bitandukanye.

Uyu muhanzi ubwo yajyaga gutaramira muri Amerika mu gitaramo yari yatumiwemo n'umunyabigwi muri muzika y'Isi, Shaggy, byose bisa nk'aho ariho byahereye kugerageza kuzana impinduka. Niwitegereza amashusho ari ku mbuga nkoranyambaga agaragaza uyu muhanzi ari gutaramira muri Amerika, ubona ko r yari afite impinduka zikomeye cyane. Ukurikije ukuntu yari asanzwe ataramira abanyarwanda nk'urugero mu bitaramo bizenguruka igihugu bya MTN Iwacu Muzika Festival, wabonaga ko  bamwe  bamushinja kubabihiriza ku rubyiniriro nta banga ririmo.

Mbere y'amasaha make kugira ngo ajye gutaramira muri BK Arena, ukurikiranye ibiganiro yagiye agirana n'ibitangazamakuru bitandukanye. Iyo bamubazaga ku kijyanye n'imitegurire yo kuri uwo munsi, Melodie yasubizaga ko ibintu agiye gukora bizandikwa mu mateka ya muzika nyarwanda kuko haraza kubonekamo udushya tutigeze tubaho ariko akirinda kugira icyo abivugaho .

Ntibyatinze kuko muri iri joro niwe muhanzi wabimburiye abandi mu gitaramo.

Uyu muhanzi uburyo yaserutse byatunguye abantu batagira ingano ndetse kugira ngo bizanibagirane mu mitwe yabo bikazagorana cyane. Ibyo abanyarwanda batari bamumenyereyeho, kuri iyi nshuro yaje noneho ahubwo abibagiza ibyo bamuvugagaho byose bijyanye no kutabasha gutegura urubyiniriro.

Uyu muhanzi yaje ku rubyiniriro  afite ababyinnyi be ibintu atikozaga, ikindi na none imyambarrire yazanye  bivugwa ko ihenze.Si ibyo gusa kandi Melodie ntabwo yigeze azana ibyo guhagaraga ahantu hamwe nka kumwe yajyaga abikora ahubwo yikozaga hasi akikoza hejuru akazenguruka urubyiniriro, muri rusange ukabona ni ibintu biryoshye cyane. 

Ibi bintu byose yakoze byatumye ivumbi ritumuka muri BK Arena, abantu barahaguruka barabyina karahava imyenda barikura bajugunya ku ruhande.

Reba igitaramo cy'amateka  Bruce Melodie yakoreye muri BK Arena

">



Melodie yari yambaye ibihenze gusa


Melodie yari yazanye n'ababyinnyi


Melodie kuri iyi nshuro yari afite imyuka iri hejuru gusa






Kuri iyi nshuro Melodie yatanze ikosora



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137343/ni-ayahe-mavuta-bruce-melodie-yasize-abanyarwanda-akabanoza-mu-gitaramo-cya-kendrick-lamar-137343.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)