Ni nkuru yafashwe nk'idasazwe dore ko bitamenyerewe ko umugore ashakana namugenzi we.Ibi byaba hagati ya Julia Zelg w'imyaka 29 na Eileen de Freest.Uru rugo rw'abagore gusa ngo hagati yabo bahanye isezerano ry'uko bazajya bacana inyuma.
Â
N'ubwo byavuzwe ko aribwo babana nyamara Julia yemeje ko ngo bamaranye imyaka 4 babana ndetse ngo bakaba barabangamiwe cyane n'ikinyuranyo cy'imyaka kiri hagati yabo bombi, kuko ubaze neza ushobora gusangira iri muri 33.
Â
Bemeza ko iterambere ryaje gutuma hagati yabo bahana isezserano ryo kujya bacana inyuma nyamara ngo barashakanye.Uyu mukobwa w'imyaka 29 y'amavuko Zelg asanzwe ari umunyamakuru wamamaye cyane binyuze kumbuga nkoranyambaga.Amashusho ari ku rubuga rwe  rwa Youtube, agaragaza ko aba bombi babanye mu mwaka wa 2019 gusa ngo bakajya bagirana ibibazo.
Â
Bemeza ko baba ahantu batandukanye bityo bikaba byarabaye ngombwa ko bahitamo kujya bacana inyuma [Open Marriage], gusa bagakomeza kubana.Zelg yemeza ko muri 2020, bahuye n'ikibazo gikomeye cyane gusa bakivamo.
Â
Mu magambo yagize ati:'Njye narangije amashuri yanjye nkomeza gukora mu gihe Eileen we yari mukiruhuko cy'izabukuru kandi mu gihe cya Covid-19, ubuzima bwe bwari mu kaga gakomeye.Ibi byose rero byatumye urugo rwacu rugira ibibazo'.
Â
Julia yemeza ko imyaka agezemo ariyo kumenya byinshi ku mibonano mpuzabitsina no kubyishimira mu gihe ngo mugenzi we ageze mu myaka yo kuba yakwifuza umuba iruhande gusa.
Â
Uyu mukecuru w'imyaka 66 Eileen we yemeza ko ikintu kimunezeza ari ukongera kwibona ari guteretana ashimangira bimuzamurira ibyishimo.Mu magambo ye yagize ati:'Nta kintu kinezeza nko kongera kumva ngo ndi guteretana, bizana imbaraga'.
The post Ni umukobwa na nyirakuru we ! Unyamakuru w'imyaka 29 yakoze ubukwe n'umukecuru w'imyaka 66 bemeranya ko bazajya bacana inyuma appeared first on The Custom Reports.