Nigeria : Yasize umukunzi we munzi wenyine ajya mu butumwa bw'akazi agarutse asanga ibyo munzu yabimaze abimenagura #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umugabo wo mu gihugu cya Nigeria yagiye mu butumwa bw'akazi maze asiga mu nzu yabagamo umukobwa bakundana gusa aza gutungurwa n'uburyo inzu ye yayisanze imeze kandi yari isanzwe ari inzu nziza imeze neza cyane.

 

 

Inkuru ikomeje kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga, ni inkuru y'uyu mugabo wo muri Nigeria werekanye uburyo inzu ye ibintu byamenaguwe n'umukobwa bakundana ubwo yari yamusize mu nzu we agiye mu butumwa bw'akazi.

 

 

Nk'uko uyu mugabo yabivugaga, ngo acyeka ko umukobwa bakundanaga ashobora kuba yarafashe umwanzuro wo kumenagura ibintu byo munzu byose kuko ngo yacyekaga ko uyu musore ashobora kuba yaranucaga inyuma ubwo yari yagiye mu butumwa bw'akazi.

 

 

Nk'uko uyu musore yabyanditse yagize ati:'Nagiye mu butumwa bw'akazi ku wa Gatanu, kandi ahantu nari nagiye nta 'network' zihagije zibaha ku buryo nari kubona uko mvugana n'umukobwa dukundana, ubwo namusize mu nzu yanjye mu mujyi wa Abuja.

 

Rero uyu mukobwa yacyekaga kondi kumuca inyuma ariyo mpamvu nakuyeho telephone yanjye, ubwo nagarukaga nuko nasanze inzu yanjye imeze, abaturanyi bambwiye ko umukobwa yagiye mu gitondo cya kare.'

 

 

Icyakora abantu benshi bakoresha imbugankoranyamaga bakomeje gushinja amakosa uyu musore bavuga ko yagakwiye kuba yarashatse uburyo avugana n'umukobwa we, ndavuga uwo mukunzi we.

 

 

 

Source: News Hub Creator

The post Nigeria : Yasize umukunzi we munzi wenyine ajya mu butumwa bw'akazi agarutse asanga ibyo munzu yabimaze abimenagura appeared first on The Custom Reports.



Source : https://thecustomreports.com/nigeria-yasize-umukunzi-we-munzi-wenyine-ajya-mu-butumwa-bwakazi-agarutse-asanga-ibyo-munzu-yabimaze-abimenagura/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)