Nsengiyumva Claudien watorewe kuyobora Akarere ka Musanze yatangaje ibintu agiye gushyiramo imbaraga kurusha ibindi.
Ku munsi w'ejo hashize tariki 07 Ugushyingo nibwo Nsengiyumva Claudien yatorewe kuyabora Akarere ka Musanze yizeza abamugiriye icyizere ko atazabatenguha anavuga ko imbaraga ze nyinshi azazishyira mu buhinzi bitewe n'uko Akarere ka Musanze kagira ubutaka bwiza kandi bwera cyane ndetse n'ikirere cyiza gituma ibyo byose biba mahwi.