Umunyamakuru w'imikino kuri RBA ishami rya Nyagatare, Olivier Tuyishimire yakoze ubukwe n'umukunzi we Niyodusenga Antoinette.
Radio Nyagatare uyu musore akoreraho, ibinyujije ku rukuta rwayo rwa X, yifutije urugo ruhire uyu munyamakuru wabo.
Ati 'Twifurije urugo ruhire umunyamakuru wacu Olivier Tuyishimire warushinganye na Niyodusenga Antoinette. Imana izabe mu ruhande rwanyu.'