Ntibazibagirana! Urutonde rwibyamamare muri... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aba bakinnyi ba filime bitabye Imana nyuma yo kwamamara no kugaragaza ubuhanga mu mwuga wo gukina filime zitandukanye, bavugwaho ibigwi byabo,inzibutso basize n'ibindi byinshi.

Dore urutonde rwa bamwe mu bakinnyi ba filime b'igitsina gabo bapfuye mu mwaka wa 2023 nk'uko bitangazwa na Entertainment Weekly

1. Mathew perry


Ku ya 28 Ukwakira, 2023, Matthew Perry umukinnyi wa filime w'umunyamerika yapfiriye iwe  Los Angeles ku imyaka 54, apfa arohamye mu mazi. Uyu mukinnyi wa filime yakinnye n'ibyamamare nka  Jennifer Aniston, Courteney Cox, Lisa Kudrow, Matt LeBlanc, David Schwimmer n'abandi.

Uyu mugabo wapfuye kubera impanuka y'amazi, yamamaye muri filime y'uruhererekane ya 'Friends' asigira benshi agahinda ku bwo gupfa bitunguranye.

2. Keith jeffson


Keith Jefferson, umukinnyi wa filime wakinnye muri filime zakunzwe cyane zirimo Django Unchained, The Burial, Quentin Tarantino  n'izindi, yitabye Imana ku myaka 53 ntihatangazwa icyamuhitanye, gusa byavuzwe ko ashobora kuba yarishwe na Kanseri itaravuzweho.

Uyu mugabo wari inshuti magara Jamie Foxx, yashizemo umwuka kuya 5 Ukwakira 2023.

3. Michael Gambon


Umukinnyi wa filime wakunzwe cyane  Michael Gambon, yapfuye ku ya 28 Nzeri 2023 azize indwara y'umusonga, apfa  ku imyaka 82. Uyu mukinnyi wa filime wakomokaga mu Bwongereza, yamenyekanye muri filime y'uruhererekane yiswe 'Harry Potter' ndetse n'izindi.

4. Tyler Christopher


Tyler Christopher, wamamaye muri filime 'General Hospital' yapfuye azize indwara y'umutima  i San Diego,yitaba Imana ku  imyaka 50, Tariki ya 31 Ukwakira 2023. Uruhare rwe rwa mbere rwagaragaje mu 1996 ubwo yakinaga yitwa  Nikolas Cassadine muri iyi filime.

5. Billy miller


Billy Miller umukinnyi wa filime w'umunyamerika yamenyekanye muri filime zirimo  General Hospital, American Snaper, The Restless Breed n'izindi. Uyu mukinnyi wa filime wapfuye ku myaka 43, yitabye Imana nyuma yo kuvuga ko abangamiwe n'indwara y'agahinda gakabije.

6. Jamie Christopher


Jamie Christopher, umwe mu bayobozi bayoboye filime ya  'Harry Potter'na Marvel Series, yapfuye ku ya 29 Kanama 2023 afite imyaka 52,azize indwara y'umutima. Christopher yagize uruhare rukomeye mu kuzitunganya. Uyu mugabo yari afite umwihariko mu kwandika filime ndetse akanaziyobora.

7. Paul Reubens


Paul Reubens, umukinnyi  wa filime wari umunyarwenya, yapfuye ku ya 30 Nyakanga 2023 afite imyaka 70. Reubens yatangiye umwuga we mu myaka ya za 70 nk'umunyamuryango w'itsinda risetsa rya Los Angeles ryitwa 'Groundlings'. Yamenyekanye muri filime zirimo Pee-wee's Big Adventure, Tom and Jerry Giant Adventure n'izindi.

8. Evan Ellingson


Uyu mukinnyi wa filime wapfuye akiri muto, Evan Ellingson yakinnye muri filime zirimo Fear na General Hospital. Yitabye Imana tariki 5 Ugushyingo 2023  muri Carifonia  ko muri Leta Zunze Ubumwe bwa Amerika  ku myaka 35.

9. Richard Roundtree


Richard Roundtree, umukinnyi wamamaye muri filime, yapfuye azize kanseri ,ku ya 24 Ukwakira 2023 , afite imyaka 81. Roundtree yagize uruhare runini muri filime zirimo 'Shaft'. Hollywood Reporter yatangaje ko uyu mugabo yishwe n'indwara yamufashe mu myanya y'ubuhumekero.

 10. Darren Kent


Darren Kent, umukinnyi wa filime yamamaye muri filime zakunzwe nka 'Game of Thrones'.  yapfuye afite imyaka 36 azize indwara z'uruhu n'amagufa.Yakinnye no  mu zindi filime  zirimo Mirrors, The funeral Heart n'izindi.  Yapfuye tariki ya 11 Kanama 2023 azize indwara yo kumungwa kw'amagufa  ' Oestoporosis'.

 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137480/ntibazibagirana-urutonde-rwibyamamare-muri-sinema-byitabye-imana-mu-2023-137480.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)