Nyuma y'ijambo rikomeye rya KNC, Gasogi United yirukanye abakinnyi 2 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Gasogi United yamaze gusezerera abakinnyi babiri b'abanyamahanga, rutahizamu w'umunya-Cameroun, Maxwell Lavel Djumekou na myugariro Ngondo Stephield Guenole.

Ni nyuma y'uko iyi kipe mu mpera z'icyumweru gishize yatsinzwe na Mukura VS 4-2, maze perezida wa yo Kakooza Nkuriza Charles [KNC] agatangaza amagambo akomeye ko agiye gukora impinduka.

Icyo gihe yagize ati "Uyu mukino nta kintu nawuvugaho cyane, biragoye n'umuntu wawureba kuvuga ko ari umukino dutakaje, urabona umunyezamu ukora ibintu bya kigoryi udashobora gutekereza ibintu nka biriya, abantu bazima bakajya gusimbuza umukino bakawurekura ubibona? Ariko icyo nzicyo ntekereza ko igihe kigeze ngo tugire icyo dukora kandi nziko hari ugomba kubizira."

Ku munsi w'ejo hashize ku wa Mbere tariki ya 11 Ukuboza 2023 ni bwo Gasogi United ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga yatangaje ko yamaze gutandukana n'aba bakinnyi.

Aba bose bakaba bashinjwa umusaruro muke aho nka Maxwell, rutahizamu bagenderagaho kugeza ku munsi wa 14 afite ibitego 2 gusa.

Uretse aba bakinnyi, bivugwa ko no mu gihe yatsindwa na Etincelles FC mu mukino w'umunsi wa 15 hari n'abandi basezererwa bakajyana n'umutoza Alain Kirasa.

Maxwell yasezerewe muri Gasogi United



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/nyuma-y-ijambo-rikomeye-rya-knc-gasogi-united-yirukanye-abakinnyi-2

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)