Nyuma y'imyaka 30 Bad Rama yongeye guhura n'u... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, tariki ya 7 Ukuboza 2023, nibwo Bad Ram yageze ku kibuga k'indege Mpuzamahanga i Kanombe yakirwa n'itangazamakuru, aho aje mu bikorwa bitandukanye ariko birimo n'igikorwa nyamukuru cyo guhura n'umuvandimwe we.

Ntibyatinze kuko aba bombi baje guhura ndetse no mu mashusho akomeje gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza bahuye, bishimanye bidasanzwe mu rukumbuzi rwinshi cyane. Abahanga mu kwitegereza, bahise batera imboni kare ko aba bavandimwe basa cyane nk'intobo nk'uko n'ubundi abantu bajyaga babwira Olivier ko babona asa nka Bad Rama neza.

Bad Rama avuga ko yaburanye n'umuvandimwe mu muri Mata 1994, mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, aho bagabweho igitero ni uko Umuvandimwe we asimbuka ajya hejuru y'umuhanda naho bo  basimbuka bajya munsi y'umuhanda.

Ikintu kibabaza Bad Rama, ni ukuntu Papa wabo yajyaga ahora ababwira ko yizera cyane ko Olivier ariho kandi igihe kimwe bazongera bagahura, nyamara bakaba bongeye guhura Papa wabo yaritabye Imana batabashije guhura nk'uko yamye abyizera.

Umuhanzi Rafiki niwe wabaye ikiraro cyo guhuza Bad Rama n'umuvandimwe. nyuma y'uko bakoze umuhango wo gushyingura umubyeyi we hagasohoka amafoto n'amashusho, Olivier yabyitegereje neza asubiza amaso inyuma atangira gutekereza ko bafitanye isano, bituma ajya gushakasha abamubwiraga ko asa na Bad Rama. 

Rafiki yaje kuvugana na nyina wa Bad Rama ko Umuhungu witwa Moses bahuye, aza kumubwira izina yiswe n'ababyeyi, ni uko Mama we amubwira ko uwo muhungu ari uwe.

Reba amashusho Bad Rama agera ku kibuga k'indege i Kanombe

">

Reba amashusho agaragaza Bad Rama yahuye n'umuvandimwe we

">


Badrama yishimiye guhura n'umuvandimwe we nyuma y'imyaka 30 baburanye


Umuvandimwe yari asanzwe akora imirimo ijyanye no guteka mu buryo bw'umwuga



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137358/nyuma-yimyaka-30-bad-rama-yongeye-guhura-numuvandimwe-yari-azi-ko-yapfuye-video-137358.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)