Nyuma yimyaka ine, Nel Ngabo na Kizigenza ba... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ubwa mbere aba bahanzi bombi bakoranye indirimbo nyuma y'imyaka ine ishize bombi bari mu rugendo rw'umuziki, rwubakiye ku mpano biyumvisemo bakiri bato.

'Kawooma' ni ijambo ryo mu rurimi rw'ikigande, risobanura uburyohe. Muri iyi ndirimbo, aba bahanzi bombi baririmba ku musore uba unogewe mu rukundo, yitsa ku kuvuga ko umukunzi we aryoshye cyane.

Nel Ngabo yabwiye InyaRwanda ko iyi ndirimbo yitsa ku rukundo ari imwe mu zizasohoka itari mu zigize Album ye ya gatatu aherutse gushyira hanze.

Ati 'Ni indirimbo itari kuri Album ntekereza ko izajya hanze mu minsi iri imbere. Kuko ibijyanye no kuyitunganya byamaze kurangira kugeza ubu.'

Uyu muhanzi avuga ko iyi ndirimbo yakozwe kubera ubushuti asanzwe afitanye na Juno Kizigenza. Ati 'Juno Kizigenza ni inshuti yanjye mu buzima busanzwe rero twarabipanze kugeza ubwo iyi ndirimbo ikozwe.'

Nel Ngabo avuga ko iyi ndirimbo yakozwe mu buryo bw'amajwi na Ishimwe Karake Clement n'aho amashusho yafashwe na Meddy Saleh.

Ni ubwa mbere aba bahanzi bombi bakoranye indirimbo, bigaragaza umusaruro wo kunga ubumwe nk'abahanzi Nyarwanda.

Nel Ngabo agejeje Album eshatu n'aho Juno Kizigenza afite Album imwe:

Mu mezi atanu ashize nibwo Nel Ngabo yashyize ahagaragara album ye yise 'Life Love&Light' iriho indirimbo 13 zirimo izo yakoranye n'abarimo umuraperi P Fla ndetse na Sintex.

Muri rusange, indirimbo yakubiyeho ziganjeho cyane izigaruka ku rukundo, ubuzima busanzwe no guhimbaza Imana. Aherutse kubwira InyaRwanda ko yahisemo kuyita iri zina 'Life Love&Light' kuberuka ko hariho indirimbo zitsa cyane ku buzima, urukundo n'Imana.

Ati 'Ni album yanjye ya gatatu, impamvu y'iri zina ni uko hakubiyemo ibigize album harimo n'indirimbo zivuga kuri buri gice cy'ubuzima; urukundo, ubuzima busanzwe ndetse n'Imana.'

Iyi album iriho indirimbo nka 'Reka nguteteshe', 'Arampagije', 'Woman', 'Babasore' yakoranye na P Fla, 'Ukiri uwanjye', 'Blessed' yakoranye na Sintex, 'My Heart', 'Ive' yakoranye na Ruti Joel, 'Reka hashye', 'Wine&Chill', 'Sina', 'Finall' ndetse na 'Narahindutse.

Mu mezi atanu ashize Juno Kizigenza nawe yashyize ahagaragara album ye ya mbere yise 'Yaraje' iriho indirimbo 17 yakoranyeho n'abahanzi banyuranye.

Ni album yihariye mu rugendo rwe rw'umuziki, kuko yayikoranye n'abahanzi bakuru mu muziki barimo Butera Knowless, King James, Bull Dogg, Riderman, Bruce Melodie, Kenny Sol ndetse na Ally Soudy.

Yakozweho na ba Producer barimo MadeBeats usigaye abarizwa mu Bwongereza, Santana wo muri Hi5, Price Kiizi wo muri Country Records, Kozze, Bob Pro, Kina Beats, Nase Beat n'abandi banyuranye bagiye bahuza imbaraga mu gutuma igira icyanga.

Ubwo yashyiraga hanze iyi album, Juno Kizigenza yagize ati 'Imfura yanjye mu mizingo yageze hanze ahantu hose bumvira imiziki. Reka mfate umwanya wo gushyimira buri wese wagize uruhare kuri iyi album, abahanzi bagenzi banjye, aba Producer n'abandi.'


Nel Ngabo yakoranye 'bwa mbere' indirimbo na Juno Kizigenza


Amashusho y'indirimbo 'Kawooma' ya Nel Ngabo na Juno yakorewe mu gihugu cya Tanzania


Nel Ngabo amaze imyaka ine mu muziki, ni mu gihe Juno amaze imyaka itatu mu muziki

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'KAWOOMA' YANEL NGABO NA JUNO KIZIGENZA

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137411/nyuma-yimyaka-ine-nel-ngabo-na-kizigenza-bakoreye-indirimbo-muri-tanzania-video-137411.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)