Nyuma yo kubabarirwa kwa Youseff Rharb benshi bakomeje kwifuza undi mukinnyi wa Rayon Sports ugomba gukurikira Eid Mugadam Abakar Mugadam utazakomezanya n'iyi kipe - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma yo kubabarirwa kwa Youseff Rharb benshi bakomeje kwifuza undi mukinnyi wa Rayon Sports ugomba gukurikira Eid Mugadam Abakar Mugadam utazakomezanya n'iyi kipe

Hashize iminsi micye ubuyobozi bw'ikipe ya Rayon Sports bubabariye rutahizamu Youseff Rharb nyuma yo kugirana nawe ibiganiro ndetse bikaba byaranatanze umusaruro ukomeye Nyuma yo gukina umupira mwiza ejo hashize benshi bakibaza icyari gitumye asezererwa.

Nyuma yaho benshi mu bakunzi ba Rayon Sports ntibumva ukuntu Uwitwa Mvuyekure Emmanuel Mannou akiri muri iyi kipe nyuma yaho amaze igihe ubona ko atari ku rwego rwo gukinira Rayon Sports bijyanye nibyo atanga mu kibuga iyo yahawe umwanya.

Ikipe ya Rayon Sports yaraye itsinze ikipe ya Bugesera FC ejo hashize igitego 1-0, cyatsinzwe na Bugingo Hakim ndetse bikaba byahise bituma izamuka mu manota ku buryo bukomeye.



Source : https://yegob.rw/nyuma-yo-kubabarirwa-kwa-youseff-rharb-benshi-bakomeje-kwifuza-undi-mukinnyi-wa-rayon-sports-ugomba-gukurikira-eid-mugadam-abakar-mugadam-utazakomezanya-niyi-kipe/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)