Ni umwe mu baraperi beza u Rwanda rufite! Umwibuke mu ndirimbo zirimo nka 'Nisubiyeho' yakoranye na King James, 'Mana Mfasha', 'Naguhaye imbaraga' n'izindi.
Kunyura mu matsinda arimo nka Tuff Gangz, gukorana indirimbo n'abandi bahanzi, kuririmba mu bitaramo bikomeye n'ibindi biri mu byakomeje izina ry'uyu mugabo.
Nawe asobanura ko gukora ibyo akunda biri mu byatumye ubu imyaka irenga 15 agishikamye ku njyana ya Hip Hop yiyumvisemo kuva akiri ku ntebe y'ishuri.
Uyu muraperi ari kwitegura kongera gutaramira abakunzi be nyuma y'igihe kinini atagaragara mu bitaramo.
Ari ku rutonde rw'abahanzi umunani bazafitanya n'umuraperi Danny Nanone ubwo azaba amurika Album ye ya mbere yise 'Iminsi myinshi' mu gitaramo kizaba tariki 15 Ukuboza 2023 muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.
P-Fla yaherukaga kugaragara mu gitaramo gikomeye, ubwo yahuriraga na King James mu gitaramo cya 'Rap City' cyabereye muri BK Arena mu 2022.
Ni ubwa mbere P-Fla yari yinjiye muri iri nyubako y'imyidagaduro, kandi avuga ko yahagiriye ibihe byiza, kuko yongeye kwigaragariza abakunzi be.
Asubiza ikibazo cy'umunyamakuru wa InyaRwanda, P-Fla yavuze ko amaze iminsi ahugiye mu bikorwa byo gutegura Album ye, ari nayo mpamvu yari amaze iminsi atagaragara mu muziki.
Ni album avuga ko idasanzwe kuko iri gukorwaho na ba Producer batatu, ndetse yayihuriyeho n'abaraperi bagenzi be barimo abo banyuranye muri Tuff Gangz.
Yavuze ati 'Ngiye kumara imyaka ibiri ndimo gukora kuri Album imwe gusa. Mfite indirimbo nyinshi cyane. Zimaze gukorwa na ba Producer nka batatu.'
Uyu muraperi yavuze ko yatekereje ku kuba yakorana amashusho y'iyi ndirimbo mu Rwanda no mu mahanga, ariko ko akomeje gukomwa mu nkokora n'ikibazo cy'ubushobozi.
Yavuze ko ashaka gushyira hanze iyi Album mu 2024, kandi iriho indirimbo yakoranyeho n'abandi baraperi barimo Tuff-Ganz. Ati 'Ndizera ko umwaka utaha nzagaruka meze neza, hamwe n'Imana.'
Avuga ko agiye gusohora iyi Album mu gihe we na bagenzi be bahuriye muri Tuff Gangz bamaze n'iminsi bari gukora kuri Album bahuriyeho. Ati 'Tuff yose ntabwo iri hano ntabwo najya kugira icyo mbivugaho ariko igihe kizagera tubivugeho. Icy'umwihariko ni uko kuri Album yanjye yose bazaba bariho.'
P-Fla afitanye amateka yihariye na Danny Nanone bazahurira mu gitaramo:
Uyu muraperi yavuze ko ari inshuti akaba n'umuvandimwe wa Dany Nanone bamaranye igihe, ku buryo kuzaririmba mu gitaramo cye abifata nk'amahirwe adasanzwe.
Yavuze ko yanyuranye muri byinshi na Danny, ku buryo ubufasha bwose yamusaba yiteguye kubutunga. Yavuze ati 'Twabanje kuganiraho gato mbere y'uko twajya muri studio, hari imishinga myinshi twarimo turapanga, byaranshimishije cyane. Nta kintu nakora kubera umuvandimwe wanjye.'
Uyu muraperi wamamaye mu ndirimbo zinyuranye, avuga ko agitangira gukora umuziki na mbere y'uko yinjira muri Tuff Gangz yahuraga cyane na Dany Nanone.
Icyo gihe bahuriraga i Nyamirambo bose bagiye gukina Basketball, cyangwa se bombi bahuriye muri Studio.
Asobanura Dany Nanone nk'umuntu udakunda gutinda ahantu, kandi akunda akazi ke mu gihe aba yapanze. Ati 'Ibintu bye byabaga biri kuri gahunda. Ni umuhungu witwaye neza kugeza n'ubu, kuba ari muto kuri njye ntabwo bivuze ko njye ntamwigiraho.'
P-Fla avuga ko muri iki gihe hari inzira yaharuwe, ku buryo n'umwana muto washaka kwinjira mu muziki byamworohera cyane bitandukanye n'imyaka yatambutse.
P-Fla yatangaje ko amaze imyaka ibiri ari gukora kuri Album ye bwite
P-Fla avuga ko Album ye iriho indirimbo ze bwite n'izo yakoranye n'abandi baraperi barimo abo babanye muri Tuff Gangz
P-Fla avuga ko kuba umuraperi Kendrick Lamar yarakoreye igitaramo i Kigali yafunguye amarembo y'abandi baraperi bakomeye ku Isi
P-Fla yavuze ko mu 2022 ubwo yaririmbanaga na King James mu gitaramo ari bwo bwa mbere yari yinjiye muri BK ArenaÂ
Umuraperi P-Fla aganira na Chriss Eazy bazahurira mu gitaramo