Pamella agiye kugaragara bwa mbere mu ndirimb... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iminsi ibaye myinshi abakunzi b'umuziki nyarwanda bategereje ko The Ben yabaha ibyishimo yifashishije impano ye mu muziki, uyu mugabo ibintu yakomeje kugenda asobanura avuga ko hari ubwo atwarwa n'ubuzima busanzwe, bwiganjemo ibikorwa  by'ubucuruzi akibagirwa abakunzi b'umuziki we amaze imyaka igera kuri 16 akora by'umwuga.

Mu minsi mike ishize ariko yatangaje ko kuwa 16 Ukuboza 2023 azashyira hanze indirimbo atatangaje izina ryayo, avuga ko izaba ari inziza bikomeye birumvikana kuko ari indirimbo ishingiye ku nkuru n'ibyiyumviro by'umutima we biva indani muri we, kubwa Pamella bari mu bihe by'ibirori by'ubukwe bwabo.

Amakuru yizewe InyaRwanda ifite akaba ari uko iy'indirimbo yamaze gutunganywa mu buryo bw'amashusho arimo Uwicyeza Pamella, aho hari naho aba bombi bagaragara imvura ibanyagira barebana akana ko mu jisho.

Bimwe mu bice by'amashusho yayo kandi bikaba byarafatiwe mu Karere ka Rusizi nk'uko abantu ba hafi b'uyu muhanzi bamaze kuyiganura babyemeza banavuga ko ifite uburyohe ntagereranwa.

Mu masaha macye ashize The Ben akaba yanashyize hanze ifoto ku mbuga nkoranyambaga ze yemeza ko azishyura umuntu wa mbere uhishura izina ryayo amadorali 500 asaga gato ibihumbi 600Frw ugendeye ku biciro bya none by'isoko ryivunjisha.

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 15 Ukuboza 2023 hakaba haba umuhango wo gusaba no gukwa wa The Ben na Pamella ubera  mu busitani bwa Mlimani Jalia buherereye i Rusororo hafi y'Intare mu gihe bazasezerana imbere y'Imana kuwa 23 Ukuboza 2023.The Ben na Pamella bagiye gusoza 2023 ari umugabo n'umugore nyuma y'imyaka igera 4 bakundanana byeruyePamella ni we munyamideli mukuru [video vixen] mu mashusho y'indirimbo ya The Ben

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO I CAN'T LIE THE BEN YAHURIYEMO NA OTILE BROWN IRI MUZO AHERUKA



">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137614/pamella-agiye-kugaragara-bwa-mbere-mu-ndirimbo-yumugabo-we-the-ben-137614.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)