Umukozi w'Imana Prophet IPM wamamaye muri Tanzania yahaye umugore we impano y'imodoka nshya ubwo bizihizaga isabukuru y'imyaka 9 bamaze babana nk'umugore n'umugabo amushimira ko yamubaye hafi akamukunda ntacyo afite.
Â
IPM wabaye mu buzima bwa gikene kuva akiri muto , yatangaje ko umugore we yamukunze muri ubwo buzima akennye cyane, akamuha urukundo, akamurwanirira kugeza anamwemereye kumubera umugore atitaye kubibazo banyuranyemo.
Â
IPM yagize ati:'Uri mwiza cyane, wakabaye warafashe umwanzuro wo kunyanga muri iyi myaka 9 yose ishize kuko sinabashaga no gukorera amafaranga 300 Ksh.Ntabwo wigeze unjya kure, wahisemo kugumana nanjye utitaye kubuzima bw'ubukene nanyuragamo'.
Â
'Nk'umugabo wawe rero , nguhaye iyi mpano nko kugushimira, kandi ndagusezeranya ko nzakomeza kukuba hafi nkagufata neza'.
Â
Uyu mugabo IPM yasabye abagore kujya biyemeza kugumana n'abagabo babo mu gihe bakennye kuko ngo byanga bikunze mu gihe kiri imbere ibintu biba bizagenda neza.
Â
'Inama naha abagabo, ni uko bajya bagumana n'abagore babo mu bukene ndetse bakubaha umugore wababaye hafi muri ibyo bihe bari abakene.Ntibazemere ko undi mugore arya imbuto z'ibyahinzwe n'uwo wagukunze'.
Â
Uyu mugore akibona imodoka, yayisimbukiyemo arangije ararira cyane, abari bahari baramushimira bavuga ko yabaye intwari.
Â
The post Pasiteri yahaye impano ikomeye umugore we wamukunze akennye appeared first on The Custom Reports.
Source : https://thecustomreports.com/pasiteri-yahaye-impano-ikomeye-umugore-we-wamukunze-akennye/